Kuri iki cyumweru umuryango wa Rayon Sports wagiranye inama n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports aho mu byibanzweho ari ukurebera hamwe uko ikipe ihagaze muri iyi minsi ndetse by’umwihariko bemeranya kuzuza zimwe mu nzego zigaragaramo icyuho muri iyi minsi.
Izo nzego zikaba umwanya wa Visi perezida ugomba gusimbura Gakumba Jean Claude weguye kuri uyu mwanya ndetse na Ntampaka Theogene wabaye Perezida wa Rayon Sports,Umunyambanga Mukuru ugomba gusimbura Gakwaya Olivier na we weguye mu minsi ishize ndetse n’uzasimbura Thierry Hitimana wari Team Manager.
Amakuru agera kuri Kigali Today akaba avuga ko umutoza wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports ndetse akaza no kuyifasha kwegukana igikombe cya Shampiona mu mwaka wa 2004, Kayiranga Baptista ari we ushobora guhabwa aka kazi.
Tuganira n’Umuvugizi w’Ikipe ya Rayon Sports, Niyomusabye Emmanuel, akaba yavuze ko uzasimbura Thierry azatangazwa vuba ariko kugeza ubu bakaba bataramara guhitamo umutoza.
Umuvugizi wa Rayon Sports akaba yagize ati“Birashoboka ko tuzakina na Zamalek twamubonye kuko n’ubundi Shampiona twamaze kuyitakaza, nta muntu twari twatekerezaho, turashakisha mu bahari kandi bijyanye n’ubushobozi bw’ikipe.”
Yakomeje kandi agira ati “Impamvu bivugwa ni uko bazi ko nta kazi uwo mutoza afite kandi hari aho kari kandi wenda akaba yanagashobora ,nta mpamvu ibyo bintu bitavugwa,gusa bishobotse yazaba yamenyekanye mbere yo gukina na Zamalek.”
Ku ruhande rwa Kayiranga Baptista we akaba ayagize ati“Ayo makuru ntayo nzi,nta muntu wo muri Rayon Sports n’umwe twigeze tuvugana ,kandi si ugupfa kubyemera kuko umuntu hari ibyo aba agomba gutekerezaho.”
Ubwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Kiyovu Sports kuri iki cyumweru, umutoza Sosthene akaba na we yari yagaragaje ko zimwe mu mbogamizi afite mu ikipe ya Rayon Sports harimo kuba ubu arimo gutoza ari umwe mu gihe ikipe ya Zamalek bitegura gukina, yo usanga ifite Staff technique y’abantu barenze icumi.
Uyu mukino ukaba uteganijwe kuba kuri iki cyumeru Saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko mwaretse rumumba koko ese icyo atatugejejeho niki? jyewe mbona nta mutoza waruta sostene yafashe ikipe isamba none irasindagira ngo muyimwake muramenye mutabona isha itamba mugata n"urwo mwari mwambaye.
Yewe, Kayiranga keretse aje Atari umutoza ahari, nabonye muri iyi minsi gutoza byaranze. Ngiyo Gicumbi biranze, agiye muri Mukura biba uko. Ubwo wenda bamushyira muri administration.
kayiranga naze kuko nikipe yabayemo igihe kirekire yarayikiniye arayitoza
ahogufata kayiranga ngabe team manaja namugirumutoza mukuru sosthene akamwungiriza noneho bazabonumutozamukuru kayiranga kungiriza noneho sosthene team manaja kukumuntu nkakayiranga watwaye champion2005 ntabwo twamurenzingohi ngaho mumbwiruko mubibona
KAYIRANGA AJE NTA KIBAZO KUKO IJYA KURISHA IHERA KURUGO
Bibaye Byiza Bazana Undi Atari Kayiranga Kuko Namukura Yatozaga Ntacyo Yayimariye.