Iperereza ku marozi yavugwaga kuri Eric Nshimiyimana ntacyo ryagezeho-Adolphe Kalisa

Umunyamabanga wa APR FC, Adolphe Kalisa, aratangaza ko nta gishya babonye mu iperereza ryakurikiye ihagarikwa rya Eric Nshimiyimana ku mwanya w’umutoza wungirije kubera amarozi ku mukino w’Amavubi n’Uburundi.

Eric Nshimiyimana w’imyaka 40 yahagaritswe tariki 07/06/2011 kubera gukoresha amarozi mu ikipe y’igihugu mu mukino bakinnye n’u Burundi tariki 5/6/2011. Kubera ko APR FC itemera gukoresha uburozi, bafashe icyemezo cyo kuba bamuhagaritse mu gihe bagikora iperereza.

Kuba nta gishya cyagaragaye ngo niyo mpamvu iperereza ritashyizwe ahagaraga; nk’uko umunyamabanga wa APR FC yabitangarije ikinyamakuru Igitondo.

Eric Nshimiyimana avuga ko nta gaciro yabihaye kandi ngo nta kibazo afite kuko abona yarageze kuri byinshi kandi byiza nubwo atamenye ibyavuye mu iperereza. Ati “nategereje icyo rizageraho ariko ntawambwiye ibyaryo”.

Kalisa avuga ko kuba Eric Nshimiyimana ataragarutse muri APR FC bishoboka ko nawe atabishaka.

Nshimiyimana yakomeje gutoza mu ikipe y’igihugu ndetse nyuma yo kwegura k’umutoza Tetteh yahawe ikipe y’igihugu atoza umukino wa Benin. Amavubi yatsinze igitego kimwe ku busa.

Ubu Eric Nshimiyimana ni umutoza w’Isonga, umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu ndetse n’iya batarengeje imyaka 20. Mu mikino itatu yakinnye na APR FC atoza Isonga yatsinze umwe, atsindwa ibiri.

Thierry Tity Kayishema

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka