Ikipe y’igihugu ya Maroc isura urwibutso rwa Gisozi - AMAFOTO

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Maroc yari yitabiriye CHAN yasuye urwibutso rwaa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi mbere y’uko basubira muri Maroc

Itsinda ryari riyobowe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc,harimo kandi abatoza ndetse n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Maroc bafasha umwanya wo kujya urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994,ndetse bafata n’umwanya wo kunamira inzirakarengane zishyinguye muri urwo rwibutso.

Iyi kipe ikaba yakoze iki gikorwa nyuma yo gusoza urugendo rwayo mu gikombe cy’Afrika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), aho iyi kipe yasoje imikino yayo iri ku mwanya wa 3 n’amanota 4,bituma yo na Gabon zisezererwa.

Amafoto y’uko byari byifashe

Bakigera ku rwibutso rwa Gisozi
Bakigera ku rwibutso rwa Gisozi
Babanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994
Babanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994
Aha berekwaga Film yakozwe kuri Jenoside
Aha berekwaga Film yakozwe kuri Jenoside
Bashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane
Bashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane

Ushatse kureba andi mafoto menshi wakanda aha: https://www.flickr.com/photos/kigali-today/sets/72157661632017914

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TWIHANGANISHIJE.HMIRYANGOYABUZE,ABAYO

NIYIKORA DESIRE yanditse ku itariki ya: 9-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka