Ibyamamare muri ruhago bikomoka Afurika bifite abagore b’uburanga

Bamwe mu bakinnyi bakomoka ku mugabane wa Afurika bazwiho kuba bafite abagore bafite uburanga buhebuje bavugwa cyane

Uru ni urutonde rugaragagaza bamwe mu bakinnyi bakomoka ku mugabane w’Afurika by’umwihariko bakina hanze y’Afurika bazwi ko bafite abagore b’uburanga bakunzwe kugarukwaho cyane mu binyamakuru bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko rukaba ari urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru cyitwa True Africa.

5.Sulley Muntari na Menaye Donkor

Menaye Donkor umugore wa Sulley Muntali
Menaye Donkor umugore wa Sulley Muntali

Muntari n’umugore we Menaye Donkoye bahuye mu gikombe cy’isi cyabereye mu Budage muri 2006,nyuma baza gusezerana no kubana muri 2010.Uyu mugore kandi wa Sulley Muntari azwi ho kuba yarhagarariye Ghana mu marushanwa ya Nyampinga w’isi (Miss universe) mu mwaka wa 2004,ubu aba bombi bakaba babana mu Butaliyani aho Muntali anakina muri MILAN AC yaho

4.Samuel Eto’o na Georgette Eto’o

Georgette Eto’o ubusanzwe ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire,yashyingiranwe byemewe n’amategeko na Samuel Eto’o mu mwaka wa 2014,gusa mu mwaka wa 2007 bari barakoze ubukwe gakondo,ubu bakaba bafitanye abana bane.

Samuel Eto'o na Georgette Eto'o
Samuel Eto’o na Georgette Eto’o

3.Joseph Yobo na Adaeze Yobo

Joseph Yobo wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Nigeria,yahuye na Adaeze mu mwaka wa 2009,uyu Adaeze uzwi ku kabyiniriro ka Ada,nawe yigeze guhagararira Nigeria mu marushanwa ya nyampinga w’isi (Miss Wolrd) muri 2008.

Joseph Yobo na Adaeze Yobo
Joseph Yobo na Adaeze Yobo

Uyu mugore we kandi afite umuryango w’impuhwe mu gihugu cya Nigeria uzwi ku izina rya Adaeze Igwe Foundation,umuryango wangaize uruhare rukomeye mu gukumira ibyorezo bya Sida,Malaria n’igituntu,ubu aba bombi bakaba banafitanye umwana umwe gusa.

2.Didier na Diakité Drogba

Didier Drogba na Diakité Drogba
Didier Drogba na Diakité Drogba

Didier Yves Drogba Tébily na Lalla Diakité bashyingiwe mu mwaka wa 2011 i Monaco mu birori byari byitabiriwe n’ibyamamare birimo Akon, Michael Essien na Roman Abramovich.

Didier Drogba na Diakité Drogba mu bukwe bwimakaje umuco w'Afurika
Didier Drogba na Diakité Drogba mu bukwe bwimakaje umuco w’Afurika

Drogba wahoze akinira Chelsea,na Lalla Diakité bahuriye i Paris mu mwaka wa 1999,bamarana imyaka 12 ubundi nyuma barashyingiranwa,gusa kandi baje no gukora buri muco wa Kinyafurika bwabereye i Monaco mu Bufaransa,ubu bakaba bamaze kubyarana abana batatu.

1.Alex Song and Olivia Song

Alex Song yamenyekanye cyane akinira Arsenal yo mu Bwongereza,nyuma yerekeza muri FC Barcelone yo muri Espagne,mu gihe ubu akina hagati muri West Ham yo mu Bwongereza,mu gihe umugore we azwi ho ari umugore ukora ibikorwa by’ubucuruzi.

Alex Song na Olivia Song bazwiho n'imyambarire igezweho
Alex Song na Olivia Song bazwiho n’imyambarire igezweho
Alex na Olivia Song ku myambarire bakunda kujyanisha
Alex na Olivia Song ku myambarire bakunda kujyanisha

Aba bombi bafite umwihariko ko bakundanye kuva mu bwana bwabo,bakaba ubu bamaze kugirana abana babiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

bariya bagore nibeza bahe mbonyemo ufite amabwana wagirango niwe wavumbuye tize

hhh yanditse ku itariki ya: 21-12-2017  →  Musubize

bose nibeza

alfred yanditse ku itariki ya: 29-02-2016  →  Musubize

alex na olivia song nibakomereze aho kabisa niyo stile igezweho.

Nsengiyaremye erneste yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

nitwa girbert sha joseph ufite umugore mwiza

girbert yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

mwazatubwiye ibyamamare byafurika byashakanye nabazungu

donat yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

muzatugezeho nabo murwanda

donat yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

ese abandi bakinnyi bakomoka muri Afrika ntabakenyezi bafite?? ubworero nabo muzabatwereke.

Ruvusha jean yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka