Ibyabaye muri shampiyona ya Espagne bishobora kuba no mu Rwanda

Nubwo ari ibihugu bitandukanye cyane ku iterambere ry’umupira w’amaguru, birashoboka ko impera za shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda byamera nk’ibyabaye muri shampiyona ya Espagne (La Liga) muri uyu mwaka.

Shampiyona ya Espagne 2012 yaranzwe no guhatanira igikombe hagati ya Real Madrid na mukeba wayo Barcelona naho igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi (Pichichi) kiri hagati ya Ronaldo (Real Madrid) na Messi (Barcelona). Mu Rwanda, igikombe kiri hagati ya APR FC na Police FC ndetse n’abahabwa amahirwe yo gutwara urukweto rwa zahabu ku watsinze ibitego byinshi ni Karekezi (APR FC) na Kagere (Police).

Nyuma y’uko Real Madrid itsinze Barcelona, i Madrid icyizere cyo kwakira igikombe cya shampiona cyarazamutse ndetse ari n’icya mbere cya shampiona kuri Jose Mourinho.

Mu Rwanda, APR FC na Police ntibihuje amateka ariko umukino hagati yabo uba ukomeye kuko uba ari umukino w’umutekano. Ikipe ya APR FC yagabanyije amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiona cya 13 ubwo yatsindwaga na Mukura 1-0 kuri Kamena gusa icyizere ntikirashira kuko Police igomba gukina n’amakipe yatsinze APR FC nk’Isonga FC na Mukura.

APR FC isigaje umukino umwe na Nyanza, uyu si umutego kuko no mu mukino ubanza yayitsindiye iwayo. Police irushwa amanota 2 gusa yo isigaje imikino 3: Isonga FC na Mukura batsinze APR FC. Mu mpera z’iki cyumweru kandi Police irerekeza i Rubavu aho izakina na Marines FC (ikipe y’abasirikare bakorera mu kiyaga cya Kivu ikunze gufatwa nka murumuna wa APR FC).

Nyuma y’uko APR FC itsinzwe n’Isonga, Marines yo yari yanyagiwe na APR FC 6-1. Marines yaje gutsinda Isonga,bamwe bavuga ko bwari ubutumwa bwa APR FC.

None se Marines iraza guhagarika umuvuduko wa Police?

Umutoza wa Marines, Rajab yatangarije ko Police nta bwoba ibateye ko n’umukino ubanza yabatsinze igitego cya penaliti nubwo nabo bahushije indi. Rajab yahakanye amakuru ko APR FC yabatumye guhagarika Police. Ati “nta muntu wo muri APR FC ndabona kandi nanjye intsinzi ndayikeneye, umukino turi kuwitegura neza nk’abashaka amanota 3”.

Umukino ubanza wabereye i Nyanza wahuje Nyanza FC na APR FC wanenzwe imisifurire byatumye umusifuzi Richard ahagarikwa. Abdu Mbarushimana umutoza wa Nyanza ngo ikipe iriteguye nta mvune ifite. Ati “icya ngombwa kuri twe ni intsinzi kandi umukino tuwiteguye nk’indi yose.”

Ronaldo na Messi, Karekezi na Kagere.

Mbere y’uko Barcelona ikina na mukeba Espagnol, Ronaldo na Messi bahabwaga amahirwe yo kuba umwe yaba Pichichi ku mikino ibiri yaburaga gsa uyu mukino wasize Messi arusha Ronaldo ibitego 5, mu mpera z’iki cyumweru barasoza shampiona.

Mu Rwanda, Karekezi Olivier wa APR FC afite 13 akurikiwe na Kagere Medy wa Police umaze gutsinda 12. Bombi ni abakinnyi b’ikipe y’igihugu gusa Kagere aracyafite byinshi byo gukora dore ko yitegura kuzuza umwaka mu Mavubi.

Kuri Kagere Medy ngo icy’ingenzi ni intsinzi ku ikipe ye (Police) ishaka igikombe cyayo cya mbere. Ati “Karekezi andusha igitego, asigaje umukino kandi jye mfite itatu, hari ikizere rero”.

Umwaka wa 2011 APR FC yatwaye igikombe cya shampiona cya 12 maze rutahizamu aba Kagere Medy.

Kayishema Tity Thierry

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka