Iby’ingenzi byaranze imikino mu Rwanda muri 2011

Umwaka wa 2011 waranzwe n’ibikorwa bitandukanye ndetse n’impinduka mu mikino y’u Rwanda. Mu by’ingenzi byaranze uyu mwaka dusoza, harimo kwitabira no kwakira imikino mpuzamahanga, impinduka mu buyobozi bwa siporo ndetse no kwegura ku mirimo y’abayoboraga inzego zitandukanye z’imikino.

Rwanda rwitabiriye igikombe cy’Afuriika n’icy’isi mu batarengeje imyaka 17

Kuva ku itariki 08-22/01/2011 u Rwanda rwakiriye imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17. Icyo gihe u Rwanda rwari rufitemo ikipe yanageze ku mukino wa nyuma. Nubwo ku mukino wa nyuma u Rwanda rwatsinzwe na Burkina Faso, rwahise rubona itike yo gukina igikombe cy’isi cyabereye muri Mexique kuva tariki 18/06 kugeza tariki 10/07/2011. Mu gikombe cy’isi u Rwanda rwaviriyemo ku ikubitiro kuko rutabashije gutsinda Canada, Uruguay n’Ubwongereza bari kumwe mu itsinda.

Kwegura kwa Joseph Habineza wari Munisitiri wa Siporo n’Umuco

Muri Gashyantare 2011, Joseph Habineza wari Minisitiri wa Siporo n’umuco yeguye ku mirimo ye maze asimburwa na Protais Mitali wari usanzwe ari Minisiriti w’urubyiruko. Icyo gihe Minisiteri zombi zashyizwe hamwe biba Minisiteri y’urubyiruko, Umuco na Siporo. Gusa umwaka wa 2011 urangiye Protais Mitali agizwe Minisitiri wa Siporo n’umuco gusa, kuko urubyiruko rwahawe Minisitiri Philbert Nsengimana.

Impinduka nyinshi mu buyobozi bwa FERWAFA no mu ikipe y’igihugu

Muri Nzeri 2011, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryaranzwe no kwegura kw’abariyoboraga. Brig Gen Jean Bosco Kazura wari umuyobozi mukuru yeguye ku mpamvu ze bwite, nyuma y’umunsi umwe na Jules Kalisa wari umunyamabanga mukuru na we ahita asezera ku murimo ye. Nubwo batabitangaje mu mabaruwa yo kwegura kwabo, ahanini abo bayobozi bombi beguye kubera imyitwarire mibi y’ikipe y’igihugu, Amavubi.

Nyuma yo kwegura kwa Kazura na Kalisa, hakozwe amatora yashyize abahoze ari abasifuzi mpuzamaganga ku isonga ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ntagungira Celestin ‘Abega’ yagizwe umuyobozi mukuru wa FERWAFA naho Gasingwa Michel aba umunyamabanga mukuru.

Uko kwitwara nabi kw’Amavubi kwanabaye intandaro yo kwegura kwa Sellas Tetteh wari umutoza wayo. Uyu munya Ghana yeguye nyuma y’aho u Rwanda rustindiwe na Ghana ibitego 5 ku busa i Kigali binatuma u Rwanda rubura itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cya 2012.

Nyuma yo kwegura kwa Sellas Tetteh, bwa mbere hagaragaye abatoza basaga 30 banditse bazaba guhabwa akazi ko gutoza Amavubi ariko byarangiye ako kazi gahawe umunya Serbia, Milutin Sredojevic Micho, ari nawe iyitoza kugeza ubu.

U Rwanda rwitwaye neza muri CECAFA rugera ku mukino wa nyuma rudatsinzwe

Mu mpera z’Ugushyingo n’intangiro z’Ukuboza 2011, u Rwanda rwitabiriye CECAFA yabereye muri Tanzaniya maze rugera ku mikino wa nyuma rudatsinzwe uretse umukino wa nyuma rwatsinzwe na Uganda kuri penaliti 3 kuri 2.

Nubwo rutatahukanye igikombe, U Rwanda rwatahukanye agahigo ko kurangiza irushanwa rudatsinzwe umukino n’umwe mu minota 90 yagenewe umukino, kuko na Uganda yatsinze u Rwanda nyuma yo kunaniranwa mu minota 120 hakitabazwa za penaliti. Akandi gahigo u Rwanda rwatahukanye ni ak’umukinnyi Haruna Niyonzima wahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi bose mu buhanga muri iryo rushanwa ndetse na Olivier Karekezi afatanyije na Meddy kagera bahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi kuko buri wese yatsinze ibitego bitanu.

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, hatumiwe abakinnyi babigize umwuga bakina ku mugabane w’Uburayi

Nyuma y’igihe kirekire byifuzwa n’abakunzi ba ruhago, Minisiteri ya Siporo ku bufatanye na FERWAFA batumiye abakinnyi b’abanyarwanda bakina ku mugabane w’Uburayi kugirango bakine imikino ya gicuti izatuma abatoza Amavubi bahitamo abo bazitabaza mu minsi iri imbere. Tariki 21 Ukuboza mu Rwanda haje abakinnyi 15 bavuye mu bigihu bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi bakaba barakinnye imikino ya gicuti na APR FC ndetse n’Amavubi.

Muri Volleyball u Rwanda rwohereje abakinnyi 3 kujya gukina nk’ababigize umwuga

Muri 2011 nibwo Dusabimana Vincent ‘Gasongo’ wakiniraga Kaminuza y’u Rwanda, Mukunzi Christophe wakiniraga Kigali Volleyball Club (KVC) na Yakan Guma Laurence wakiniraga APR VC berekeje muri Algeria kujya gukina Volleyball nk’abakinnyi babigize umwuga. Dusabimana Vincent na Yakan Laurence basinye amasezerano yo gukinira ikipe yirwa Etole Sportive de Settif naho Mukunzi we asinya mu ikipe yitwa Blida ubu bakaba arizo bakinira nk’abakinnyi babanza mu kibuga.

Muri Handball u Rwanda rwakiriye igikombe cy’Afurika mu bakobwa batarengeje imyaka 20

Bwa mbere mu mateka ya Handaball mu Rwanda, Kuva itariki 21-28/05/ 2011, i Kigali habereye irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’abakobwa batarengeje imyaka 20. Iryo rushwanwa ryitabiriwe n’ibihugu 7: Rwanda, Congo-Brazzaville, Ethiopia , Madascar, Cote d’Ivoire, Mozambique na Cap Vert. U Rwanda rwegukanye umwanya wa 4 naho Congo-Brazzaville yegukana igikombe.

Ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwakiriye isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda

Nk’uko busanzwe bigenda buri mwaka, kuva tariki 20-26/11/2011, u Rwanda rwakiriye isiganwa ry’amagare (Tour of Rwanda) aho u Rwanda rwari rufitemo amakipe abiri: Kalisimbi n’Akagera.

Irushwanwa rya 2011 ryegukanywe n’Umunyamerika, Reijnen Kiel. Muri iri rushanywa hagaragayemo bwa mbere abakinnyi b’abanyarwanda bakiri batoya batoranyijwe mu turere tw’u Rwanda. Muri 2011 kandi nibwo ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ryatangaje ko rigiye gushyira mu mashuri abanza n’ayisumbuye amagare yo kwigiraho abana gusiganwa ku magare mu rwego rwo gutegura abakinnyi b’ejo hazaza.

Bwa mbere u Rwanda rwohereje abakinnyi benshi mu mikino nyafurika ya Maputo ariko imidali irarumba

Ni ubwa mbere u Rwanda rwohereje abakinnyi benshi mu mikino nyafurika kuko muri 2011 abakinnyi baserukiye igihugu mu mikino itandukanye basaga 80. Nubwo u Rwanda rwoherejeyo abakinnyi benshi, kubona imidali byabaye ikibazo kuko abakinnyi babiri gusa bakina imikino y’abamugaye aribo babashije kubona imidali. Muvinyi Hermas ukina imikino ngororamubiri y’abamugaye yatahukanye umudali wa Zahabu. Iyi mikino yabereye i Maputo muri Mozabique muri Nzeri 2011.

Ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye (NPC) ni ryo ryabaye irya mbere mu kubona amatike menshi yo kujya mu mikino Olympique

Uretse abakinnyi babiri bakina imikino y’abamugaye babonye imidali mu mikino ya Maputo ndetse bikanabahesha itike yo kuzajya mu mikino Olympique, ikipe y’igihugu ya Volleyball bakina bicaye (sitting Volleyball) nayo yabonye itike yo kuzakina imikino Olympique. Iyo tike yayibonye nyuma yo gutwara igikombe cy’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu mukino yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2011. Theogene Hakizimana na we ukina umukino wo guterura ibiremereye kandi yaramugaye yabonye itike yo kuzakina iyo mikino izabera i Londres muri 2012.

Bombori Bombiri mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri

Muri 2011, Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA) ryagaragayemo akavuyo gashingiye ku miyoborere dore ko byanageze ubwo habaho za komite nyobozi ebyiri kandi zose zivuga ko zikora icyarimwe. Ibibazo byose byaturutse kuri Marathon mpuzamahanga ya Kigali aho byavugwaka ko haba hari bamwe mu bayoboraga iryo shyirahamwe banyereje amafaranga agenewe iryo rushanwa.

Byaje kuba ikibazo gikomeye ndetse n’uwari umuyobozi mukuru Ntare Gerard aza kwegura. Ubwo Rurangirwa Louis wari umwungirije yatangazaga ko agiye kuba amusibuye by’agateganyo abandi bayoboranaga barabyanze na bo bakora andi matora yatumye habaho komite ebyiri. Kuyobora kwa Rurangirwa Louis wavugaga ko ashyigikiwe n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu ku isi (IAAF), ntabwo byishimiwe na Minisiteri ya Siporo ndetse na Comité Olympique.

Uko kutavuga rumwe n’izindi ngaruka zishamikiyeho byaje gutuma Rurangirwa Louis atabwa muri yombi na Polisi afungwa icyumeru kumwe ariko nyuma aza kurekurwa. Umwaka wa 2011 urangiye icyo kibazo nta muti kirafatirwa kuko Rurangirwa avuga ko akiri umuyibozo wa FRA mu gihe abayobora Minisiteri ya Siporo ndetse na Comité Olympique batamwemera.

Kwegura umusubizo mu ishyirahamwe ry’umukino wa basketball (FERWABA)

Umwaka wa 2011 waranzwe no kwegura kwa bamwe mu bayoboraga ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda aho bamwe mu beguraga batangaje ko babitewe no kutavuga rumwe kw’abayobozi b’iryo shyirahamwe.
Kalisa Eric yeguye ku mirimo ye mu kwezi Kwa 11 avuga ko abitewe n’impamvu ze bwite, nyuma y’ubwumvikane bucye bwaranzwe mu ishyirahamwe yari abereye umuyobozi.

Uheruka kwegura ni uwari umuyobozi mukuru, Kalisa Eric, weguye nyuma gato y’uko uwari umuyobozi wungirije Pierre Munyengabe hamwe n’uwari umujyanama w’iryo shyirahamwe, Shema Maboko Didier, beguriye ku mirimo yabo bakaba baranengaga imiyoborere y’iryo shyirahamwe.

Mu ibaruwa yanditse yegura ku murimo ye, Shema yavuze ko yabitewe no kudashyira hamwe kw’abagize Komite Nyobozi ya FERWABA, agasuzuguro no kutubahana kwa bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya FERWABA, icungwa ry’umutungo wa FERWABA ridasobanutse no gusuzuguza FERWABA mu banyamuryango no mu bafatanya bikorwa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka