Ferwafa yatangaje imyanzuro itatu ku gusesa no gusubukura shampiyona

Komite Nyobozi ya Ferwafa yemeje ko umwanzuro izaha CAF ku bijyanye n’isozwa ry’amarushanwa ya 2019/2020 uzashingira ku byemezo by’inama y’abaminisitiri

Kuri uyu wa Kabiri tariki 05/05/2020 wari wo munsi ntarengwa Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku muri Afurika CAF yari yasabye amashyirahamwe yose y’umupira w’amaguru muri Afurika arimo na Ferwafa, gutangaza ingamba ku isozwa ry’amarushanwa y’uyu mwaka.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo twari twanditse inkuru ivuga ko Ferwafa izaha umwanzuro CAF mu byumweru bibiri, nyuma yo kumenya ibyemezo bishya bizafatwa n’inama y’abaminisitiri mu byumweru bibiri biri imbere, ku ngamba nshya zo kwirinda Coronavirus.

Ni nako byaje gutangazwa nk’uko bigaragara mu ibaruwa Ferwafa yandikiye abanyamuryango bayo, aho yanatangaje ko bagomba kuzagirana inama nyunguranabitekerezo n’abanyamuryango ba Ferwafa.

Nyuma y’iyo nama n’abanyamuryango, Ferwafa kandi ivuga ko izanaganira n’izindi nzego zitandukanye, nyuma ikazatangaza umwanzuro wa nyuma ku bijyanye no gusesa no gusubukura amarushanwa bitarenze tariki 30/05/2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka