Ferwafa izatanga umwanzuro ku gusesa cyangwa gusukubura shampiyona mu byumweru bibiri

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryafashe umwanzuro wo kuba riretse guha CAF umwanzuro w’uko umwaka w’imikino 2019/2020 uzasozwa.

Mu cyumweru gishize ni bwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryandikiye amashyirahamwe y’imikino muri Afurika, ribasaba kumenyekanisha ingamba bafashe ku bijyanye no gusoza umwaka w’imikino wagizweho ingaruka na Coronavirus.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 05/05/2020 ni yo tariki ntarengwa amashyirahamwe yose agomba kwerekana uburyo bateguye shampiyona n’ibindi bikombe bizakinwamo ubwo bizaba bisubukuwe cyangwa se bakabamenyesha niba bizaseswa.

Ibi byose amashyirahamwe yasabwe kuba yabitanze bitarenze itariki 05/05/2020 kugira ngo CAF nayo itegure neza uko amarushanwa nyafurika ahuza amakipe azagenda mu mwaka w’imikino utaha (CAF Champions League na CAF Confederation Cup).

Mu Rwanda, amakuru atugeraho ni uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa mu nama ya Komite Nyobozi yateranye ku wa Gatanu tariki 01/05/2020, hafashwe umwanzuro wo kudahita bamenyesha CAF umwanzuro ntakuka w’uko umwaka w’imikino uzasozwa.

Mu gisubizo cyagenewe CAF, ni uko bagomba kwihangana bagategereza umwanzuro uzatangwa na Leta y’u Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri biri imbere, aho hazaba hamenyekana ingamba nshya zijyanye n’ibikorwa byo kwirinda Coronavirus, bakaba biteze ko hazamenyekana igihe ibikorwa by’imikino ndetse n’ibindi bihuza abantu benshi bizasuburirwa.

Mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, hagiye hafatwa imyanzuro itandukanye, aho hamwe bemeje ko shampiyona ziseswa ntihagire ikipe ihabwa igikombe ndetse ntihanagire imanuka, ahandi shampiyona igahagararira aho yari igeze ikipe ya mbere igahabwa igikombe, ndetse n’aho bemeje ko shampiyona zizakomeza igihe ibikorwa bizaba bisubukuwe.

Kugeza ubu twandikaga iyi nkuru, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryari ritarangariza abanyamuryango ba Ferwafa ndetse n’abanyarwanda muri rusange umwanzuro wafashwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka