Etincelles yatsindiye Kiyovu Sport i Kigali

Etincelles FC yasanze Kiyovu Sport mu rugo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo iyihatsindira ibitego 2 kuri 1 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabaye ku cyumweru tariki 18/03/2012.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, bigaragara ko Kiyovu Sport igenda iva mu ruhando rw’amakipe arwanira igikombe cya shampiyona kuko mu mikino 8 isigaye ngo shampiyona irangire, Kiyovu Sport irushwa amanota 10 na Police FC iri ku mwanya wa mbere.

Kiyovu Sport ikomeje kwibasirwa n’amakipe y’i Rubavu, kuko no ku munsi wa 15 wa shampiyona, Marine FC ihagaze nabi yasanze Kiyovu ku kibuga ikoreraho imyitozo ku Mumena iyihatsindira igitego kimwe ku busa.

Undi mukino wabaye ku cyumweru i Nyanza, AS Kigali yahatsindiye Nyanza FC igitego kimwe ku busa, bigaragara ko AS Kigali itozwa na Kasa Mbungo André itangiye kwisubiraho kuko yanaherukaga gutsinda Espoir ibitego 2 kuri 1.

Iyo ntsinzi yagiriye akamaro cyane AS Kigali, kuko ubu yamaze kuva mu makipe afite ibyago byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Ubu iri ku mwanya wa 9 mu makipe 13, mu gihe yamaze igihe kirekire iri mu makipe abiri cyangwa atatu ya nyuma.

Nyuma y’umunsi wa 17 wa shampiyona, Police FC ikomeje kuyobora andi makipe by’agateganyo n’amanota 35 ikurikiwe na Mukura igite 34. APR iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 31. Rayon Sport iri ku mwanya wa kane n’amanota 28 naho Kiyovu Sport ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 25.

Nyanza FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 13, igakurikirwa na Espoir FC iri ku mwanya wa 13 ari na wo wa nyuma n’amanota 6. Espoir imaze gutsinda umukino umwe gusa muri iyi shampiyona.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka