Darko Nović wigeze gusezerera APR FC ni we mutoza wayo mushya

Umunya-Serbia Darko Nović ni we mutoza mushya uzasimbura Umufaransa Thierry Froger ku ntebe yo gutoza ikipe ya APR FC yigeze gukina nayo akayisezerera mu mikino Nyafurika.

Ni amakuru yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru Micky Jnr umenyerewe ku isoko ry’abakinnyi n’abatoza ku mugabane wa Afurika mu masaha ya saa yine z’ijoro ryakeye, ariko Kigali Today mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ibyemerezwa n’umwe mu bantu ba hafi muri APR FC ko uyu mugabo w’imyaka 52 y’amavuko koko ari we uzayitoza ku masezerano azageza mu mpeshyi ya 2026 ariko ashobora kongerwa.

Amakuru Kigali Today yari yamenye mu mpera z’icyumweru gishize iyakuye ahantu hizewe kandi yavugaga ko uyu mugabo Darko Nović ariwe wahabwaga amahirwe menshi mu bari basigaye kuko ariwe byari byoroshye kubona dore ko nta kipe yari afite kuva yatandukana na Al-Bukiryah FC yo mu cyiciro cya mbere muri Saudi Arabia muri Gashyantare 2024, yari yarayigezemo muri Nyakanga 2023.

Darko Nović ntabwo ari mushya muri Afurika kuko hagati ya Nyakanga 2022 na Gicurasi 2023 yatozaga ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia aho icyo gihe mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League yasezereye APR FC ayitsinze ibitego 3-0 muri Tunisia mu gihe ariko i Huye we n’ikipe ye bahatsindiwe igitego 1-0.

Icyo gihe Darko Nović n’ikipe ye ntabwo bashoboye kugera mu matsinda y’iryo rushanwa dore ko basezerewe mu ijonjora rya kabiri gusa bagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup noneho, icyo gihe US Monastir yabaye iya kabiri itsinda ryayo ikurikiye Young Africans inagera muri 1/4 gusa itarenze icyo gihe.

Gusezererwa muri iri rushanwa byahuriranye no kwitwara nabi mu mikino ya kamarampaka ya shampiyona ya Tunisia maze tariki 5 Gicurasi 2024 uyu mugabo arasezererwa.

Icyo gihe mbere yo kujya muri US Monastir hagati ya Mata na Kamena 2022 yari umutoza w’ikipe ya ES Setif yo muri Tunisia n’ubundi, mu gihe hagati ya 2008 na 2011 yatoje ikipe y’igihugu ya Libya anayisubiramo hagati ya 2017 na 2020 mu gihe yatoje n’andi makipe atandukanye kuva yatangira uyu mwuga mu mwaka wa 2004.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka