CHAN-Huye:Ubwitabire ku kibuga bwazamuwe n’imikino ya Congo

Mu gihe cy’imikino ya CHAN, imikino yagiye yitabirwa n’abantu benshi kurusha kuri sitade Huye ni iyari irimo ikipe ya Congo.

Ikipe y’igihugu ya Republika iharanira demokarasi ya Congo yakiniye kuri Stade ya Huye imikino itatu,imikino yakinnye ku itariki ya 17, iya 21 n’iya 25,ari nayo mikino yitabiriwe kurusha iyindi .

Abafana ba Congo bagaragaje itandukaniro mu mifanire
Abafana ba Congo bagaragaje itandukaniro mu mifanire

Bamwe mu banyehuye bavuze ko bitabiraga kureba Congo ngo bayifane kuko ari abaturanyi, bakaba barifuzaga ko batsinda. Banifuzaga ko u Rwanda na Congo byazahurira ku mikino ya nyuma, Abanyarwanda bagatsinda.

Iyo Congo yakinaga wasangaga Stade yakubise yuzuye,aha hari ku munsi wa mbere
Iyo Congo yakinaga wasangaga Stade yakubise yuzuye,aha hari ku munsi wa mbere
Abanyarwanda barebaga umupira batuje, bakiyamira ari uko hari ikipe itsinze
Abanyarwanda barebaga umupira batuje, bakiyamira ari uko hari ikipe itsinze

Uwitwa Désiré Ngabonziza, nyuma y’umukino wa Congo na Angola yagize ati ”Njye nafanaga Congo, ariko u Rwanda ruhari ni rwo nafana. Nyuma y’u Rwanda mfana Congo. Nifuza kandi ko aya makipe yanjye yazahurira kuri finari [umukino wa nyuma] tukabatsinda.”

Abafana ba Kongo uretse no kubyina, bari bambaye bidasanzwe
Abafana ba Kongo uretse no kubyina, bari bambaye bidasanzwe

Ariko Abanyarwanda ntibyabagendekeye uko babyifuzaga, kuko Congo n’u Rwanda bahuriye mu mikino ya ¼, Congo igatsinda u Rwanda ikanayisezerera mu marushanwa.

Imikino yabaye ku itariki ya 24, yahuzaga Cote d’Ivoire na Gabon yo urebye yitabiriwe na mbarwa. Icyakora, uwahuje Cameroun na Côte d’Ivoire ku itariki 30, wo witabiriwe mu rugero. Bamwe mu banyehuye bavuze ko uyu mukino baje kuwureba kuko wahuje amakipe akomeye muri Africa.

Umukino wa Gabon na Cote d'Ivoire witabiriwe n'abantu bakeya cyane
Umukino wa Gabon na Cote d’Ivoire witabiriwe n’abantu bakeya cyane
Aba nabo bafanaga Cameroun
Aba nabo bafanaga Cameroun
Umukino wo ku itariki ya 21 waritabiriwe cyane
Umukino wo ku itariki ya 21 waritabiriwe cyane

Dominique Munyentwari, nyuma y’umukino yagize ati “Côte d’Ivoire isanzwe izwiho gukina neza. Ubu ni na yo ya mbere muri Afrika. Cameroun na yo isanzwe mu myanya ya mbere, kandi aya makipe yombi yigeze guserukira Afurika mu mikino y’isi. Ntabwo nari kwitesha uyu mukino.”

Umufana wa Kongo
Umufana wa Kongo
Umukino wahuje Cameroun na Cote d'Ivoire witabiriwe mu rugero
Umukino wahuje Cameroun na Cote d’Ivoire witabiriwe mu rugero
Mu mupira wa Cameroun na Cote d'Ivoire, Abanyarwanda bageze aho barahaguruka bakajya banogeza n'ubwo Amavubi yari yatsinzwe
Mu mupira wa Cameroun na Cote d’Ivoire, Abanyarwanda bageze aho barahaguruka bakajya banogeza n’ubwo Amavubi yari yatsinzwe

Ku bijyanye no gufana, iyo Congo yabaga iri gukina, sitade Huye yasusurutswaga n’abafana b’iyi kipe, kuko umukino watangiraga babyina ukarinda urangira. Wasangaga aho Abanyarwanda bicaye badakoma, bareba umupira bitonze, bakiyamirira ari uko hari igitego kigiyemo cyangwa cyari kigiye kujyamo.

Ikipe ya Cameroun na yo yagerageje gufana, ariko mu buryo bitangana n’ubwa Kongo. Umukino wa Cameroun na Côte d’Ivoire ariko wo wafanwe cyane n’abanyarwanda bari baje kuwureba kuko wasangaga biyamira, binyuranye no mu mikino yindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona DR Congo ariyo yonyine isigaye ma kipi yo mu bihugu bya Afrika yo Hagati. Twakagombye ku yishigikira twese Abanyarwanda nyamara. Njye kiriya kihugu cya Congo rero ndacyemera ku bintu byinshi harimo no kumenya gutera ruhago. Mukomereze aho les Leopards, tubari inyuma.

Proudly congolese yanditse ku itariki ya: 2-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka