Bokota Labama na Sina Gerome batorotse ikipe ya Rayon Sport

Mbere gato y’uko Rayon Sport ikina na Police FC ku cyumweru, umutoza Jean Marie Ntagwabira yatunguwe no kubura Bokota Labama wagombaga kubanza mu kibuga kuri uwo mukino, bituma akinisha bamwe mu bakinnyi atari yateganyije.

Mu kiganiro twagiranye n’umutoza wa Rayon Sport Jean Marie Ntagwabira ubwo yari amaze kunganya na Police FC ibitego 2 kuri 2, yavuze ko gutsindwa byaturutse kuri bamwe mu bakinnyi be bakomeye batagaragaye muri uwo mukino.

Itangazamakuru ryabajije Ntagwabira impamvu Bokota atakinnye uwo mukino kandi yaragaragaye mu myitozo yose Rayon Sport yakoze mbere y’uwo mukino, Ntagwabira avuga ko na we atazi aho yagiye.

Umutoza wa Rayon Sport yagize ati “Ubu rwose nanjye ntiwambaza aho Bokota ari. Mu gitondo mbere y’uko dukina yari ahari kandi nzi ko agomba kuza gukina ariko naje gutungurwa no kumubura ubwo twari tugiye gukina”.

Gutoroka ikipe kwa Bokota bimaze kumera nk’akamenyero kuko buri gihe iyo Rayon Sport itinze gutanga umushahara ahita yisubirira iwabo muri Congo.

Ntagwabira yavuze ko Sina Gerome yabeshye ko arwaye kandi ari muzima ahubwo ahitamo kwigira muri Congo nta rushushya asabye.

Abakinnyi ba Rayon batoroka ikipe ahanini kubera kutabona umushahara wabo wa buri kwezi ariko uku gutoroka kwa Bokota na Sina bije mu gihe Ntagwabira yari amaze iminsi ine atubwiye ko ibibazo by’amafaranga y’abakinnyi byamaze gukemuka.

Rayon Sport ikunze kugira ibibazo by’abakinnyi b’abanyamahanga batoroka. Iyo batabaye Abarundi baba Abanyakongo.

Ubuyobozi bwa Rayon Sport buvuga ko buri mu nzira yo gukemura ibyo bibazo biterwa n’amikoro makeya kuko batangiye kwegera abafana hirya no hino mu gihigu babasaba gufasha ikipe yabo kuko ari nta mufatanyabikorwa igifite. Ikindi kandi bari mu biganiro n’amasosiyete azajya atera inkunga iyi kipe. Iza ku isonga ikaba ari Tigo ishobora gutangira gutera inkunga iyi kipe mu gihe cya vuba.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka