Bidasubirwaho Mashami Vincent yongerewe amasezerano yo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza w’Amavubi

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 03/03/2021, FERWAFA yatangaje ko Mashami Vincent ari we uzatoza mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ferwafa rivuga ko mu byatumye Mashami Vincent yongererwa amasezerano ari uko we (Mashami) n’ikipe bagaragaje iterambere mu mikino bakinnye.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, yavuze kandi ko Mashami yahawe inshingano zo kugeza Ikipe y’Igihugu mu mikino ya kamparampaka yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka