Amavubi yihereranye RD Congo mu mukino wa Gicuti

Nyuma yo kunganya na Cameroun igitego kimwe kuri kimwe,Amavubi yaje gutsinda Congo igitego 1-0 mu mukino wabereye i Rubavu

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura igikombe cy’Afrika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu(CHAN),kizabera mu Rwanda kuva taliki ya 16/01/2016 kugera taliki ya 07/02/2016,imbere y’abafana barenga ibihumbi bitanu kuri Stade Umuganda habereye umukino wa gicuti wahuje U Rwanda na Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakinnyi babanjemo

Amavubi:Ndayishimiye Eric,Ombolenga Fitina,Ngirinshuti Mwemere,Usengimana Faustin,Bayisenge Emery,Nshimiyimana Imran,Bizimana Djihad,Nshuti Savio Dominique,Iranzi Jean Claude,Tuyisenge Jacques,Sugira Ernest

Amavubi yabanjemo
Amavubi yabanjemo

Congo:Matampi Ngumbi Ley,Baometu-Moke Junior,Lomalisa Mutambala Joyce,Bompunga Rotuli Padou,Kimwaki Mpela Joel,Munganga Omba Nelson,Gikanzi Doxa Doxa,Lusadisu Basisila Guy,Lumbu Nzinga Heritier,Elia Lina Meschakh,Boli M.Merikani Jonathan

Ikipe ya Congo yabanjemo
Ikipe ya Congo yabanjemo

Ikipe ya Congo niyo yatangiye isatira,mu minota ibiri ya mbere gusa iyi kipe yari imaze kugera imbere y’izamu ry’Amavubi inshuro 3.

Umukino waranzwe n'ishyaka ryinshi
Umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi

Ku munota wa gatanu w’umukino nyuma y’aho Congo yari ikomeje kotsa igitutu Amavubi,baje kubona Coup-franc gusa ku bw’amahirwe umupira uca hejuru y’izamu.

Ku munota wa 16 w’umukino nibwo bwa mbere Amavubi yagerageje kwinjira mu rubuga rw’amahina,gusa Sugira Ernest wari uzamukanye umupirs ariko ntiyagira icyo awukoresha kuko yawuteye ukagarurwa na ba myugariro ba Congo.

Sugira Ernest wigaragaje mu mikino yakinnye na Congo
Sugira Ernest wigaragaje mu mikino yakinnye na Congo

Ku munota wa 28 w’umukino u Rwanda rwabonye Coup-franc ku ikosa ryaririkorewe Iranzi Jean Claude,Emery Bayisenge arayitera maze Sugira Ernest ashyizeho umutwe umupira ujya hanze.

Guhera ku munota ugana uwa 35 nibwo Amavubi yatangiye kwibona mu mukino,ndetse mbere y’uko igice cya mbere kirangira ,Amavubi yaje nanone kubona Coup-franc maze Emery Bayisenge awuteye ushyirwa muri koruneri,maze igice cya mbere kirangira ari 0-0

Igice cya kabiri kigitangira umutoza w’Amavubi Johnny McKinstry yakoze impinduka aho yakuyemo Sugira Ernest maze hinjiramo Danny Usengimana.

Nyuma y’iminota itatu gusa y’igice cya kabiri,ku munota wa 48 ku mupira wari utewr uvuye ku ruhande rw’iburyo na Fitina Ombolenga maze Tuyisenge Jacques ahita abonera Amavubi igitego cya mbere ari nako umukino warangiye ari 1-0,

Ministri w'ingabo James Kabarebe,na Ministri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo bashimishijwe n'intsinzi y'Amavubi
Ministri w’ingabo James Kabarebe,na Ministri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo bashimishijwe n’intsinzi y’Amavubi

U Rwanda muri CHAN ruherereye mu itsinda rya mbere ririmo Côte d’Ivoire,Maroc na Gabon,itsinda rizaba rikinira kuri Stade Amahoro,mu gihe Congo izaba ikinira i Huye mu itsinda rya kabiri ririmo Angola,Ethiopia na Cameroun.

Andi mafoto

Amafoto:Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

rwose imyiteguro ni myiza ariko bashyire ibyapa byamamaza ,biriya biba bizengurutse ikibuga ako kantu

charity yanditse ku itariki ya: 11-01-2016  →  Musubize

AMAVUBI OYEEE!! ARABIKOZE BAKOMEZE ATAKE CYANE TWISHIMYE CYANE

HAVUGIMANA yanditse ku itariki ya: 10-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka