Amavubi yavuye i Douala yerekeza aho azakinira umukino wa nyuma mu itsinda (AMAFOTO)

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 24/01/2020, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yahagurutse Douala yerekeza Limbe ahazabera umukino wa nyuma mu itsinda C.

Ku i Saa ine n’iminota 40 (10h40) za Kigali, ni bwo abagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bahagurutse mu mujyi wa Doual berekeza mu mujyi wa Limbe muri Cameroun, aho bakora urugendo rwa Kilometero zisaga 80.

Amavubi yari amaze iminsi aherereye mu mu mujyi wa Douala aho bakiniraga imikino yabo kuri Stade de la Réunification ya Douala, bakaba barahanganyirje imikino ya mbere ubusa ku busa harimo uwa Uganda ndetse n’uwa Maroc.

Ni rugendo rumara isaha berekeza mu mujyi wa Buea aho igomba gukinira umukino wa nyuma wo mu itsinda C uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Togo kuri uyu wa kabiri kuri Stade Limbé, ukazatangira i saa tatu z’ijoro.

Amafoto y’Amavubi mbere yo kwerekeza Limbe aho bazakinira umukino wa nyuma mu itsinda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDIFUZAKOMUNYEREKAABAKINNYIB,URWANDA!

FLMN yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka