Amavubi atsinze Cote d’Ivoire mu mukino ufungura CHAN

Imbere ya Perezida wa Republika y’u Rwanda,Amavubi atsinze Côte d’Ivoire igitego 1 ku busa cyatsinzwe na Emery Bayisenge kuri Coup Franc

Ku mukino wa mbere ufungura Igikombe cy’Afrika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu,ikipe y’u Rwanda yihereranye Côte d’Ivoire iyitsinda igitego 1-0,igitego cyatsinzwe ku munota wa 15 kuri Coup Franc.

Umukino watangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Republika y'u Rwanda
Umukino watangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda
Emery Bayisenge nawe ntabwo azakina uyu mukino
Emery Bayisenge nawe ntabwo azakina uyu mukino
Côte d'Ivoire yagerageje gushaka igitego ariko ntibyayihira
Côte d’Ivoire yagerageje gushaka igitego ariko ntibyayihira
Abakinnyi bishyushya mbere y'umukino
Abakinnyi bishyushya mbere y’umukino
Abafana hanze ya Stade
Abafana hanze ya Stade
Amavubi ku mutima ...
Amavubi ku mutima ...

Abakinnyi babanjemo

Rwanda: Eric Ndayishimiye, Fitina Ombalenga, Celestin Ndayishimiye, Emery Bayisenge, Abdul Rwatubyaye, Amran Nshimiyimana, Yannick Mukunzi, Innocent Habyarimana, Jean Claude Iranzi, Jacques Tuyisenge, Dany Usengimana.

Côte d’Ivoire:Ali Sangare, Marcelin Koffi, Marc Mahan, Essis Bandelaire, Soualio Dabila, Atcho Hemanin, Gbagnon Anicet, Koffi Davy Mahinde, Yace Manius Gregoire, Djedje Frank Guize, Cheick Ibrahim Comara.

Uyu mukino watangiye ku i Saa cyenda zuzuye,nyuma y’ibirori binogeye ijisho byo gufungura amarushanwa,aho abagize Itorero ’Urukererza bageragezaga kwerekana imico itandukanye y’ibihugu biri muri iri rushanwa.

Imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame,ari nawe wanatomboye iyi kipe mu muhango wabereye muri Serena Hotel taliki ya 15-11-2015,abasore b’u Rwanda batangiye umukino ubona ko bafite imbaraga nyinshi,mu gihe Côte d’Ivoire yatangiye ikina ishaka kugarira,gusa ikagerageza gushaka guca mu rihumye Amavibi ariko ntibyaborohera.

Ubwo Perezida wa Republika yatomboraga Cote d'Ivoire
Ubwo Perezida wa Republika yatomboraga Cote d’Ivoire

Ku munota wa 15 w’umukino ku ikosa ryari rikorewe Iranzi Jean Claude,Emery Bayisenge yaje gutera Coup Franc maze umunyezamu wa Côte d’Ivoire ntiyamenya aho umupira unyuze,igitego cya mbere kiba kirinjiye.

Stade yari yuzuye ahantu hose
Stade yari yuzuye ahantu hose
Abafana bishimira igitego
Abafana bishimira igitego
Umutoza McKinstry asaba abafana gushyigikira ikipe
Umutoza McKinstry asaba abafana gushyigikira ikipe

Ku munota wa 60 w’umukino,abakinnyi ba Côte d’Ivoire baje gukorera ikosa kuri Tuyisenge Jacques maze u Rwanda ruhabwa penaliti,gusa ku bw’amahirwe make Emery Bayisenge wayiteye ntiyayinjije kuko umunyezamu yahise awukuramo.

Undi mukino muri iri tsinda urahuza Maroc na Gabon,mu gihe ku munsi w’ejo hategrejwe imikino yo mu itsinda rya kabiri i Huye,aho Saa cyenda Congo izakina na Ethiopia,naho 18h00 Angola igakina na Cameroun.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Amavubi akomereze aho.tuyari inyuma.akomeze ashimishe abanyarwanda.

Hakorimana clever yanditse ku itariki ya: 17-01-2016  →  Musubize

Amavubi akomereze aho.tuyari inyuma.akomeze ashimishe abanyarwanda.

Hakorimana clever yanditse ku itariki ya: 17-01-2016  →  Musubize

nkange umufana wa mavubi narinziko tutakikura imbere ya colt d iv ariko kubere imana yabitugiriyemo iradufasha turatsinda icyanyuma ndumva na gabon nayo itazatwikura imbere thank you.

HAGENHMANA JEAn de dieu yanditse ku itariki ya: 17-01-2016  →  Musubize

BRAVOO AMAVUBI OYEE!!!MUZEHE WACU NI UMUGABO KABISA TURAMWEMERA.YARAYITOMBOYE NONE TWAYITSINZE AHIBEREYE.

alphonse yanditse ku itariki ya: 17-01-2016  →  Musubize

nticyiza.Abwonibamerezeho

bayihorere emmanue yanditse ku itariki ya: 17-01-2016  →  Musubize

turabashyigikiye abo basore bacu bakomereze aho bakoze guhesha perezida agaciro nkuko abidukangurira imvugo niyo ngiro

EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 16-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka