Abayobozi muri FIFA barasura u Rwanda kuri uyu wa gatatu

Abayobizi babiri baturutse mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), barasura u Rwanda mu gihe cy’iminsi ine kuva uyu munsi tariki 25/04/2012. Bazaganira n’abayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bijyanye n’imishinga y’iterambere.

Jean Michel Benezet ushinzwe ubujyanyama mu bya tekinike muri FIFA na Zelkifli Ngoufonja ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA bazaganira ku ngingo zitandukanye zose zigamije guteza imbere u Rwanda mu bijyanye n’umupira w’amaguru ndetse no kurebera hamwe ibibazo bihari bituma umupira udatera imbere, bakazareba uko byakemuka.

Abo bagabo bombi baje gusura u Rwanda kuko ari kimwe mu bihugu bigaragaza ubushake bwo guteza imbere umupira w’amaguru; nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uretse ubufasha bujyanye n’amafaranfa cyangwa ibikoresho, izi nzobere zivuye muri FIFA zizanatanga inama ku bijyanye n’umupira w’amaguru n’uko ukinwa, gutegura amarushanwa, imiyoborere y’umupira w’amaguru, ndetse no gushaka abaterankunga.

FERWAFA ivuga ko aba bagabo bazava mu Rwanda bamaze kurebera hamwe n’abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda uko ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA Academy ryakongera rigakora, dore ko ubu rimeze nk’iryahagaze.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rifitanye umubano mwiza na FIFA kuko buri mwaka FIFA igenera FERWAFA amadolari y’Amerika ibihumbi 250, ndetse ikaba ari nayo yubatse ishuri ry’umupira w’amaguru bwa mbere mu Rwanda.

Iryo shuri ryubatswe nyuma y’uruzinduko umuyobozi wa FIFA Sepp Blatter yari yagiriye mu Rwanda muri 2004.

Ubwo umuyobozi wa FERWAFA Ntagungira Celestin yari yagiye ku cyicaro cya FIFA i Zurich, Blatter yamu bwiye ko azongera gusura u Rwanda ategenya kuzagauruka hagati ya Kamena n’Ukuboza uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka