Abanyamakuru b’imikino batangiye imyitozo ikaze bitegura Abarundi

Ikipe y’abanyamakuru b’imikino bo mu Rwanda yatangiye imyitozo ikomeye ku kibuga cya Ferwafa mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura bafitanye n’ikipe y’Abarundi kuri uyu wa gatandatu tariki 06/12/2014.

Mu mukino wabereye i Burundi kuri stade Prince Louis Rwagasore mu kwezi kwa karindwi, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Ikipe y'abanyamakuru b'imikino mu Rwanda ubwo yari i Burundi.
Ikipe y’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda ubwo yari i Burundi.

Ikipe y’u Burundi yari yafunguye amazamu ku munota wa 48 w’umukino ariko abanyamakuru bo mu Rwanda bashobora kwishyura igitego ku munota wa 82. Aya makipe yombi agomba guhurira kuri stade Amahoro ku mukino wo kwishyura uzatangira saa 10:00.

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi atangaza ko ikipe yabo imaze ibyumweru bitatu yitegura uyu mukino idashaka gutakaza. Ku rundi ruhande, abanyamakuru bo mu Rwanda bamaze ibyumweru bibiri bitoza, gusa kuva kuri uyu wa mbere batangiye imyitozo ikomeye.

Imyitozo yo kuri uyu wa mbere.
Imyitozo yo kuri uyu wa mbere.

Umutoza w’iyi kipe Kabanda Tony, yadutangarije ko uyu mukino bawiteguye ku rwego rwo hejuru aho bagomba gutahukana intsinzi. Ati “Twanganyirije mu Burundi, ubu turashaka gutsinda. Turizera ko imyitozo tumazemo iminsi izagira icyo idufasha”.

Abanyamakuru kuva kuri uyu wa kabiri, bazajya bakina imikino ya gicuti n’ikipe ya Esperence yo mu cyiciro cya kabiri, imikino izajya itangira ku isaa 14:00 ku kibuga cya FERWAFA.

David Bayingana (Radio 10) mu myitozo yo kuwa mbere.
David Bayingana (Radio 10) mu myitozo yo kuwa mbere.

Urutonde rw’abakinnyi b’abanyamakuru bari kwitegura Abarundi:

Abazamu:

• Justin Senga (Lemigo TV)

• Frodo Bacaro (Radio Huguka)

• Jado Max (Flash FM)

Bonnie Mugabe (TNT) imbere. Inyuma uhereye ibumoso: Max (Flash), Romario (VOA) na Jean Luc (Ruhagoyacu).
Bonnie Mugabe (TNT) imbere. Inyuma uhereye ibumoso: Max (Flash), Romario (VOA) na Jean Luc (Ruhagoyacu).

Abakinnyi bakina inyuma:

• Habimana Sadi: (Voice Of Africa)

• Philbert Hagengimana (Igihe.com)

• Claude Hitman (Flash FM)

• Butare Leonard (RBA)

• Pacy Mazimpaka (Radio Ishingiro)

• Kayitankore Dieudone Dodos (Radio 1)

• Mutabazi Fils (Makuruki.com)

• Nkotanyi Damas (Izuba Rirashe)

• Azakorishaka Jean Damascene (Isango Star)

Jado Max (Flash FM) yigaragaje mu gukuramo imipira.
Jado Max (Flash FM) yigaragaje mu gukuramo imipira.

Abakina hagati:

• Kamasa Peter (The New Times)

• Niringiyimana Egide (Inkoramutima)

• Is’aq Mulemba (Voice Of Africa)

• Jah d’eau Dukuze (Kigali Today)

• Abbas Mutaranbirwa (Kigalisport.com)

• Happy (Kumugaragaro.com)

• Bigirimana Augustin (Isango Star)

• David Bayingana (Radio 10)

Romario (VOA), Sadi (VOA), Guss (Isango) na Gisa (Flash).
Romario (VOA), Sadi (VOA), Guss (Isango) na Gisa (Flash).

Abataha izamu:

• Jean Luc Imfurayacu (Ruhagoyacu.com)

• Gisa Steven (Flash FM)

• Imanishimwe Samuel (Kigali Today)

• Bonnie Mugabe (New Times)

• Nyabyenda Jean Baptiste (Igihe)

• Jean Butoyi (RTV)

• Umutoza mukuru: Kabanda Tony

• Umutoza wungirije: Fuadi Uwihanganye (Radio 10)

• Umutoza w’Abazamu: Bugingo Fidele (Imvaho Nshya)

• Team Manager: Eddie Claude Mudenge

• Umuganga: Nkusi Denis (Isango Star)

• Team Physio: Kalisa Bruno Taifa (City Radio)

Umutoza Tonny.
Umutoza Tonny.
Abarundi bizeye kuzitwara neza mu Rwanda.
Abarundi bizeye kuzitwara neza mu Rwanda.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntamupira WO murwanda nibahoshi

Nkusi yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka