AS Muhanga ya nyuma ibujije Rayon Sports gusatira AS Kigali

Ikipe ya AS Muhanga ya nyuma ku rutonde rwa Shampiona yanganije na Rayon Sports ubusa ku busa mu mukino wabereye i Nyamirambo

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda ikipe ya Gicumbi ibitego 2-0,ntiyabashije gukomeza uwo muvuduko nyuma y’aho inaniriwe kwikura imbere ya Muhanga,ikipe itahabwaga amahirwe muri uyu mukino nyuma y’aho kuva Shampiona yatangira AS Muhanga itaratsinda umukino n’umwe

Ismaila Diarra ntiyahiriwe n'umukino w'uyu munsi
Ismaila Diarra ntiyahiriwe n’umukino w’uyu munsi

Umukino watangiye ku i Saa cyenda n’iminota 35 , ikipe ya Rayon Sports yatangiye irusha Muhanga maze ku mupira wazamukanywe na Savio,Djabel aza gutera ishoti rikomeye maze umunyezamu awukuramo

AS Muhanga yihagazeho cyane muri uyu mukino
AS Muhanga yihagazeho cyane muri uyu mukino

Ku munota wa 9 w’umukino,ku mupira wari utewe na Radjou,Fabrice yasigaye wenyine atera n’umutwe maze umupira ujya hanze.

Mugheni Fabrica yahushije igitego cyari cyabazwe
Mugheni Fabrica yahushije igitego cyari cyabazwe

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: 1.Bakame, 3.Niyonkuru Djuma Radju, 4.Manzi Thierry, 6.Tubane James,16.Emmanuel Imanishimwe, 17.Mugheni Fabrice, 21.Niyonzima Olivier Sefu, 28.Manishimwe Djabel, 27.Nshuti Dominique Savio, 11.Muhire Kevin, 31.Ismaila Diarra

AS Muhanga:Ilunga Mukadi Freddy,Ibyimana Crispin,Hitimana Omar,Mutsinzi Ange,Niyigena Jules Moïse,Ndayishimiye Dieudonné,Nkurikiye Jackson,Nizigiyimana Janvier Rutinywa Gonzalez,Ngabo Mucyo Freddy,Manirambona Evode

AS Muhanga yabanje mu kibuga
AS Muhanga yabanje mu kibuga

Igice cya kabiri kigitangira umutoza wa Rayon yakuyemo Muhire Kevin maze yinjiza Nsengiyuma Moustapha,gusa ariko ikipe ya Muhanga mu gice cya kabiri yagarutse isa nk’iyisubiyeho,ndetse bikagaragara ko iri kurusha ikipe ya Rayon Sports hagati

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga
Niyonkuru Radjou wa rayon Sports yamennye amazi mu izamu rya Muhanga benshi babifata nk'amarozi
Niyonkuru Radjou wa rayon Sports yamennye amazi mu izamu rya Muhanga benshi babifata nk’amarozi
Benshi babyibajijeho,umutoza we yavuze ko atabibonye ...
Benshi babyibajijeho,umutoza we yavuze ko atabibonye ...

Nyuma y’iminota itagera kuri 15 uyu Moustapha asimbuye,umutoza yaje guhita yongera amukuramo maze yinjiza Gahonzire Olave,ndetse no ku munota wa 80 w’umukino aza gukuramo Imanishimwe Emmanuel maze yinjizamo Ndacyayisenga Alexis.

Nsengiyumva Moustapha yahise ajyamo igice cya kabiri kigitangira
Nsengiyumva Moustapha yahise ajyamo igice cya kabiri kigitangira
Yaje guhita asimburwa nyuma y'iminota mike
Yaje guhita asimburwa nyuma y’iminota mike
Umunyezamu wa Muhanga yafataga imipira n'amafiyeri menshi
Umunyezamu wa Muhanga yafataga imipira n’amafiyeri menshi
Umunyezamu wa Muhanga yakomeje gukora amafiyeri avanzemo no gutinza iminota
Umunyezamu wa Muhanga yakomeje gukora amafiyeri avanzemo no gutinza iminota
Umukino urangiye,AS Muhanga bashimaga Imana,Rayon baryama mu kibuga
Umukino urangiye,AS Muhanga bashimaga Imana,Rayon baryama mu kibuga

Ikipe ya Muhanga yakomeje kwihagararaho imbere y’ikipe ya Rayon Sports,ndetse n’abakinnyi bayo bakomeza kugenda batinza iminota by’umwihariko binyuze ku munyezamu wayo,maze umukino uza kurangira amakipe yombi anganije ubusa ku busa.

Uko imikino yakinwe uyu munsi yarangiye

Marines 1-0 Etincelles
Bugesera 1-1 As Kigali
Sunrise 1-1 Gicumbi
Rayon Sports 0-0 As Muhanga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

muduhe uko amakipe akurikirana namanotayayo murakoze.

manizabayo jean paul yanditse ku itariki ya: 17-02-2016  →  Musubize

ese BOKOTA Rabama ntabwo yaje muri A.S Muhanga?
IYO ABA ARIMO ABA YARABASHOSE.

UWAMAHAORO Jackson yanditse ku itariki ya: 17-02-2016  →  Musubize

igikombe tuzakijana ye icyacu

richard yanditse ku itariki ya: 16-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka