APR Fc yatsinze Amagaju isimbura Rayon Sports ku mwanya wa gatatu

APR Fc yatsinze Amagaju ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo

Kuri uyu kane kuri Stade ya Kigali yakiriye ikipe y”amagaju,maze APR Fc yasaga nk’iyakinishije ikipe idasanzwe ibanza mu kibuga,iza gutsinda Amagaju ibitego 2-1.

Ku munota wa cyenda gusa w’umukino,APR Fc yari yamaze gufungura amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Ntamuhanga Tumaine ,ku kazi kari kamaze gukorwa na Bigirimana Issa wari urengeje umupira umunyezamu w’Amagaju.

Al Djabir umutoza w'abanyezamu b'Amagaju
Al Djabir umutoza w’abanyezamu b’Amagaju
Pablo wahoze akinira Mukura,ubu ni umutoza wungirije Bekeni m Magaju
Pablo wahoze akinira Mukura,ubu ni umutoza wungirije Bekeni m Magaju

Muri uyu mukino,APR Fc yakomeje kurusha Amagaju ku buryo bugaragara,maze mu gice cya kabiri ku munota wa 51,APR Fc iza kubona igitego cya kabiri,igitego cyatsinzwe na Nkinzingabo Fiston,maze umukino ubura umunota umwe ngo urangire,Munezero Dominique aza kubonera Amagaju igitego cy’impozamarira.

Nyuma yo kwegukana aya manota atatu,APR Fc yaje guhita ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota 27 mu mikino 12,mu gihe Mukura mu mikino 15 ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 32.

Abakinnyi babanjemo

APR Fc: Kwizera Olivier,Rwigema Yves,Usengimana Faustin,Rugwiro Hervé,Bizimana Djihad,Ntamuhanga Tumaine,Mukunzi Yannick,Nkinzingabo Fiston,Sibomana Patrick,Bigirimana Issa

APR Fc yabanajemo
APR Fc yabanajemo

Amagaju Fc:Rukundo Prototène(Tiger) 1,Bizimana Noël 2,Alanga Yenga Joachim(Song) 16,Rwanyabahara Miradji 17,Hakizimana Hussein(Utaka) 3,Yumba Kayité 10,Rwabirinda Pacifique (Fils) 13,Hakundukize Adolphe 7,Cirongozi Philippe(Kabanda Bienfait) 8mMunezero Dieudonné 6.Mumbele Saïba Claude 14

Andi mafoto

Amagaju Fc yabanjemo
Amagaju Fc yabanjemo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

njye mbona APR FC ifite amahirwe kubera umikino yibirarane

Harerimana michel yanditse ku itariki ya: 6-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka