Mu gihe imihigo yari yose ku makipe yombi ndetse n’ikipe ya Rayon Sports yizeraga kuza kwihimura ku ikipe y’APR FC yari yayitsinze mu mukino ubanza, iy kipe yo mu Karere ka Nyanza ntiyahiriwe n’umukino kuko yongeye igatsindwa.
Wari umukino w’ishiraniro watangiye ikipe ya Rayon Sports isa nk’aho iri kurusha APR FC guhererekanya umupira ariko ntibiyorohere kugera imbere y’izamu dore ko ba myugariro ba APR FC barimo Emery Bayisenge na Nshutiyamagara Ismael Kodo bari bahagaze neza.
Ntibyaje gutinda kuko ikipe ya APR FC yaje kuyigaranzura gusa nayo ntiyagira ikintu kidasanzwe ibasha gukora imbere y’izamu rya Rayon Sports.
Mu gice cya mbere ku ruhande rw’ikipe ya APR FC baje kuvunikisha umukinnyi Mwiseneza Djamar maze asimburwa na Sekamana Maxime ndetse igice cya mbere kiza kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje kurusha ikipe ya Rayon Sports inagenda ibonamo koruneri nyinshi. Ku munota wa 68 nibwo ikipe ya Rayon Sports yaje gusimbuza maze kapiteni wayo Fuadi Ndayisenga avamo asimburwa na Muganza Isaac byaje gusa nk’aho byorohereje akazi Rusheshangoga Michel ndetse na Iranzi Jean Claude.
Ku munota wa 75 umukinnyi Iranzi Jean Claude yaje gutera ishoti rikomeye maze umunyezamu Bakame aza kuwushyira hanze. Iranzi Jean Claude yaje gutera Corner maze ivamo igitego cyatsinzwe na Ndahinduka Michel bakunze kwita Bugesera.
Nyuma y’iminota itatu gusa ikipe ya APR FC yaje kubona Coup franc maze yinjizwa neza na Emery Bayisenge. Ntibyaje gutinda kuko ku munota wa 83 APR FC yaje kubona indi koruneri maze Iranzi Jean Claude ayiteye asanga Yannick Mukunzi ahagaze neza ahita ayitsinda n’umutwe biba bibaye bitatu ku busa.
Ku munota wa 85 w’umukino nibwo Sekamana Maxime yaje gutsinda igitego cya kane umukino uza kurangira ari ibitego bine bya APR FC ku busa bw’ikipe ya Rayon Sports.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi
Rayon Sports Fc: Ndayishimiye Eric,Ndayisenga Fuadi,Manzi Sincere Huberto,Imanishimwe Emmanuel,Tubane James.Usengimana Faustin,Sina Jerome,Ndatimana Robert,Bizimana Djihad,Peter Otema,Kwizera Pierrot
APR Fc ;Kwizera Olivier,Bayisenge Emery,Iranzi Jean Claude,Mugiraneza Jean Baptiste,Mukunzi Yannick,Ndahinduka Michel,Ngabonziza Albert,Bigirimana Issa,Nshutinamagara Ismael,Rusheshangoga Michel,Mwiseneza Djamar
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon Sports, APR FC yahise iyirusha amanota 13 ndetse inaguma ku mwanya wa mbere n’amanota 38 igakurikirwa n’ikipe ya AS Kigali n’amanota 31.
Indi mikino yabaye:
AS Kigali 3 Mukura Vs 0
Isonga 0 Kiyovu 0
Amagaju 0 Sunrise 1
Police 0 Marines 0
Etincelles 0 Espoir 0
Musanze 0 Gicumbi 0
Andi mafoto kuri uyu mukino:
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwegere umugabo wanyu wibihe byose abagire inamaa kubera ko mwadusekaga ngo twirukanye ba star babanyamahanga tugiye gukinisha abanyarwanda none bamaze kubatsinda inshuro 5 mudakoramo
mubwira A P R ngotuyirinyuma
Biriya biremewe kwanga kwinjirira nogusohocyera ahabigenewe igihe cyose umutoza azajya apanga ibyamarozi aho gupanga abakinywi kazi kwake nugutungwa nokurya ibitego apr oyeeee
Ariko muransetsa koko!
Ikipe y’ikigugu nka Rayon Sports yayoborwa na Theogene Ntampaka (Boss wa Hotel Faucon i Butare) na Gakumba Jean Claude (umuyobozi ku Ntara y’amajyepfo i Nyanza) igatera imbere ite? Hakenewe abayobozi bafite ubushobozi n’ubunararibonye kandi b’inyangamugayo!
None se abantu bazicara bapange uko bazagurisha abakinnyi bakabonamo icya cumi, urumva inyungu z’ikipe zitazaza inyuma y’inyungu bwite? Ni gute umuntu ucunga Hotel y’abakozi batarenga mirongo itanu yashobora gucunga ikipe mpuzamahanga nka Rayon Sports! NTAWUTANGA ICYO ADAFITE!
Niba Ministeri ifite sports mu nshingano zayo ishishikajwe n’uko umupira w’amaguru udasubira inyuma nifashe Rayon Sports kwivugurura mu myubakire y’inzego z’ubuyobozi.Nibirangira tuzajya tujya kureba umupira tuziko APR na Rayon Sports ari ishema ry’u Rwanda mu mupira wa maguru.Bitabaye ibyo Apr izikinisha yibeshye ko ishoboye kubera ko ikina n’abaswa.Kandi muziko mu gihugu cy’impumyi, ba kajisho rimwe aribo bagirwa abami!
Baribatsindwa se!
Intego n’ukuyizimya burundu.
Nibagira imana bazisanga bari mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona.
Mu minsi ya vuba Fifa izaba yagikemuye nibatishyura ideni babereyemo umutoza Raoul Shungu.
Ubushishozi ntibugombera ko imvi zimera kandi kuvuga bibera ubihemberwa, nawe c wavuga ukanakora bigashoboka yewe nibahunike ibigega by’urusaku ntabikorwa bazambwira nyuma, nibyiza kubiba wamaze gutabira ariko kubyina mbere ya muzika ni nko kuvunura utarenga!.
Rayon Sports n’ikipe igira ishyaka cyane.
Ikibazo gikomeye ikunze kugira: KUBURA UBUYOBOZI BUSHOBOYE.
Igihe cyose Rayon yakunzwe kuyoborwa n’abafana badafite ubushobozi bwo kuyobora.Rimwe na rimwe ndetse hakaba n’abishakira amaronko aho gushyira imbere inyungu z’ikipe.
Bafana ba Rayon mwishakemo abagore n’abagabo bashoboye kandi b’inyangamugayo bayobore ikipe.
Mwiriwe ntabwo nemeranya nabavuga ko Rayon ifite ikibazo cyabakinnyi ahubwo ifite ikibazo cy’umutoza kuko iyo adasimbuza kuriya ntabwo yari gutsindwa gukuramo Kawunga na FUADI na Ndatimana yagombaga gutsindwa,Inama mureke kureba hafi mushake umutoza kdi mwirukane STAFF yose kuko nimutayirukana ntacyo muzaba mukoze,
Nubwambere mbabaye bigezaha mubuzima.
nta mwana usya aravoma nubutaha ntimuzasubira tubemeje mwihangane uyu mwaka si uwanyu.mutegure ibyubutaha .rayon poleeeee
Rayon ifite ikibazo mu miyoborere ntacyo twayivugaho. Icyakora wenda yacyuye amafranga kuri stade.
rayon sporort iratubabaje?inama nibareke kwirirwa biruka kubanyamahanga kuko byagaragaye KO ntacyobarusha abanyarwanda nibasese ikipeyose uretse abana babanyarwanda ikindi bareke akajagari koguhinduranya abatoza n’abakinnyi nibakurikiza izinama bazubaka ikipe ikomeye