APR FC na Rayon Sports zamaze kugera i Mahanga

Amakipe ahagarariye u Rwanda yamaze gusesekara mu bihugu azaba akiniramo mu mpera z’iki cyumweru aho APR FC yageze i Maputo muri Mozambique naho Rayon Sports ikaba iri kubarizwa muri Cameroun.

Mu rukerera rwo ku wa gatatu ahagana saa munani n’iminota mirongo itatu n’itanu z’igicuku (02h35’) nibwo ikipe y’APR FC yerekeje muri Mozambique gukina umukino w’amakipe yabaye aya mbere iwayo na Liga Muçulmana de Maputo uzaba ku cyumweru tariki 15 Gashyantare 2015.

Morale ni yose kuri Rayon Sport.
Morale ni yose kuri Rayon Sport.

Rayon Sports nayo yerekeje muri Cameroon gukina umukino na Panthere du Ndé aho yahagurutse ku wa kane ku isaha ya saa saba n’iminota mirongo itatu n’itanu (13h35’) z’amanywa, umukino izakina uteganyijwe kuba ku wa gatandatu tariki ya 14 ukabera i Douala.

APR FC ishoboye gutsinda Liga Muculmuna muri iki cyiciro cy’amajonjora yahura na Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri ndetse iyi ikaba yarabashije kwegukana igikombe cya Champions league mu mwaka wa 2013 w’imikino.

Abakinnyi ba APR berekeje muri Mozambique.
Abakinnyi ba APR berekeje muri Mozambique.

Rayon Sports iramutse itsinze Panthere du Nde, yakina mu cyiciro cya gikurikira n’ikipe ya Zamalek yabashije kwegukana igikombe cya Champions league inshuro zigera kuri 5 zose.

Imikino yo kwishyura ikaba igomba kuba mu matariki ya 27, 28 Gashyantare na 1 Werurwe 2015.

Amafoto APR igera Maputo:

Emery Bayisenge ukinira APR FC.
Emery Bayisenge ukinira APR FC.
Abakinnyi ba APR FC bari kuruhuka.
Abakinnyi ba APR FC bari kuruhuka.
Bus itwara abakinnyi.
Bus itwara abakinnyi.
Migy uri mu kwezi kwa buki nawe yajyanye n'abandi.
Migy uri mu kwezi kwa buki nawe yajyanye n’abandi.

Sammy Imanishimwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

nkumunyarwa gutsinda kwa rayon na APR nishema kuritwe gusa rayon murwego rwo kwiyunga nabafana igomba gutsinda ubundi natwe nigaruka izasanga twayiteguye neza ikanombe

gasasira frederic yanditse ku itariki ya: 14-02-2015  →  Musubize

APR TUKURI INYUMA

MARCOP yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Amakipe yombi nyifurije intsinzi kuko izaba ari iyacu twese abanyarwanda.

komer yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Imana ishimwe kuba BAKAME agiye gusanga bagenzi be muri CAMEROUN.
Usibye ko kandi na BIKORIMANA G.tumwizeye.

Twese abakunzi ba GIKUNDIRO/RS yacu tubari inyuma kandi intsinzi yanyu ni ishema ryacu Abanyarwanda twese.

HITIMANA Sylvestre yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Amahirwe Masa Kuri Aya Makipe Rayon Sport Na APR FC

Mushinzimana Bernard yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

APR FC dukunda tuyifurije intsinzi

mungungu yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

APR FC dukunda tuyifurije intsinzi

mungungu yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

nkumufana ukunda ikipe ye amavi azayikobokera

Celestin munyemana yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka