APR FC irakina na Kiyovu Sport ku munsi wa 23 wa shampiona

Ku munsi wa 23 wa shampiona igikombe ntikirabona nyiracyo. Kuri iki cyumweru tariki ya 6 gicurasi 2012 umukino rurangiranwa urahuza APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiona na Kiyovu ya kane.

Umukino wo kuri iki cyumweru APR FC irawukina idafite Iranzi Jean Claude wahagaritswe, Leonel St Preux na Nshtiyamagara Ismael ( Kodo) barwaye ndetse na Ndoli Jean Claude wavunitse.

Mu myitozo yo kuwa gatanu, Ernest Brandt, umutoza wa APR FC yatangaje ko bashyize imbaraga nyinshi mu myiteguro y’umukino wa Kiyovu kuko batsinzwe na Mukura hagati mu cyumweru. Brandt yemeza ko Kiyovu ari ikipe ikomeye ati “tugomba gukina dusatira, APR FC iba ishaka gukina koko ruhago. Tugatsinda ibitego kandi izi nizo mbaraga zacu.”

Umutoza wa APR FC Brandt ngo aracyafite ikizere ku gikombe kuko Police itsinzwe imikino ibiri bo bagatsinda aribo bacyegukana.

Mu ikipe ya Kiyovu ngo abakinnyi bari barwaye bagarutse mu myitozo yo ku munsi wa gatanu uretse rutahizamu Julius Bakabulindi ugifite akabazo.

Baptista Kayiranga umutoza wa Kiyovu yemeza ko umukino wa APR uzabagora kuko n’indi mikino bakinnye na Rayon Sport na Espoir bayitsinze ibagoye. Yagize ati “n’umukino wa APR FC nawo turabizi neza uzatugora”. Mu mikino ibiri umutoza Baptista yakinnye APR FC itozwa Brandt yose yarayitsinzwe.

kapiteni wa Kiyovu Sport, Eric Serugaba, wakinnye muri APR FC avuye muri Etincelles mu 2007 ngo intego azinjirana muri uyu mukino ni ukwigaragaza ngo yereke ikipe yavuyemo ko akibishoboye.

Kuri Mutarambirwa Djabil uyu mukino ni umwanya wo kwereka APR FC ko Djabil akiri Djabil ati “ndabereka ko ntaho nagiye”. Mugiraneza Jean Baptista (Migy) yatangaje ko Kiyovu ari ikipe imuba ku mutima gusa kuyitsinda bikamunyura kuko aba yerekanye umusaruro wo ku Mumena.

Uyu mukino urayoborwa n’umusifuzi Twagiramukiza Abdoul. Mu mukino ubanza ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu ibitego 4-1(Kabange Twite,Dany Wagaluka na Karekezi Olivier 2).

Indi mikino, kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo La Jeunesse iri ku mwanya wa 10 irakina n’Amagaju iri ku mwanya wa 11. Kuri stade Kamena, Mukura ya gatatu irakira AS Kigali iri ku mwanya wa munani. Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo, ngo azi neza ko agiye gukina n’ikipe ikomeye ifite umwanya n’amanota meza iri ku kibuga bamenyereye cyane cyane iyo haguye imvura. AS Kigali ifite ikibazo cy’umukinnyi Pablo urwaye gusa ngo abasigaye bariteguye.

Nyuma yo gutsindwa na Mukura ibitego 5-0, Nyanza iri ku mwanya wa 12 irakira ikipe ya Etincelles iri ku mwanya wa karindwi nayo yamaze guhagarika umutoza Kishi. Espoir iri ku mwanya wa 13 irahura na Police iri ku mwanya wa kabiri.

Ikipe ya Marines iraruhuka naho umukino wagombaga guhuza Rayon sport n’Isonga uzakinwa tariki 09/05/2012 kuko benshi mu bakinnyi b’Isonga bari mu ikipe y’igihugu U20 yaraye ikinnye na Namibia.

Kugeza ku munsi wa 23 wa shampiona Olivier Karekezi (APR FC) niwe umaze gutsinda ibitego byinshi (12) akurikiwe na Kagere Meddie ufite 12 naho Ochaya Sylva (Etincelles) na Faruk Ruhinda ( Isonga) bafite 10.

Kayishema Tity Thierry

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka