Perezida Kagame yashimiye Toronto Raptors yegukanye igikombe cya NBA

Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Toronto Raptors yakoze amateka yegukana igikombe cya NBA, gihatanirwa n’amakipe yo mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame na Masai Ujiri ubwo yari mu Rwanda muri Kanama 2017 mu muhango wo gutaha ku mugaragaro ikibuga cya Basketball giherereye kuri Club Rafiki i Nyamirambo
Perezida Kagame na Masai Ujiri ubwo yari mu Rwanda muri Kanama 2017 mu muhango wo gutaha ku mugaragaro ikibuga cya Basketball giherereye kuri Club Rafiki i Nyamirambo

Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye ikipe ya Basketball Toronto Raptors yegukanye igikombe cya mbere mu mateka yayo cya NBA.

By’umwihariko, Perezida Paul Kagame yashimiye Masai Ujiri, umuyobozi wa Toronto Raptors.

Ati “ Muvandimwe Masai Ujiri, werekanye icyo ubuyobozi bufite icyerekezo n’intego bushobora kugeraho. Uduteye ishema.”

Perezida Kagame azwiho gushyigikira iterambere ry'imikino itandukanye irimo na Basketball
Perezida Kagame azwiho gushyigikira iterambere ry’imikino itandukanye irimo na Basketball

Umukino wabereye mu Mujyi wa Oakland mu ijoro rishyira ku wa gatanu tariki 14 Kamena 2019 mu masaha yo mu Rwanda, ni wo Toronto Raptors yegukaniyemo igikombe cya NBA itsinze Golden State Warriors n’amanota 114 kuri 110.

Toronto Raptors yashinzwe mu mwaka wa 1995. Bibasabye imyaka 24 kugira ngo babashe kwegukana igikombe cya NBA imbere y’ikipe ya Golden State Warriors yari ifite ibikombe bibiri biheruka.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 08 Kanama 2017, yatashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball giherereye kuri Club Rafiki i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ari kumwe na Masai Ujiri wari uyoboye itsinda ry’Abanyafurika bakinnye Shampiona ya Basketball muri Amerika (NBA) rizwi ku izina rya Giants of Africa, bakaba ari na bo bateye inkunga igikorwa cyo gutunganya icyo kibuga cya Basketball.

Perezida Kagame na Ujili Masai bafungura iki kibuga
Perezida Kagame na Ujili Masai bafungura iki kibuga

Perezida wa Republika y’u Rwanda yashimye abagize uruhare mu ivugururwa rw’iyi Stade, by’umwihariko abagize itsinda rya Giants of Africa, kuko biha abana b’abanyarwanda kugaragaza impano bafite.

Iri tsinda Giants of Africa riyoborwa na Masai Ujiri wavukiye muri Nigeria, akaba yaranabaye Umunyafurika wa mbere wabaye umuyobozi mukuru w’ikipe yo muri NBA. Icyo gihe Masai Ujiri yashimye by’umwihariko Perezida wa Republika ku bufatanye agira mu guteza imbere Siporo.

Ikipe ya Toronto Raptors yishimira igikombe yegukanye cya NBA (Foto: Time Magazine)
Ikipe ya Toronto Raptors yishimira igikombe yegukanye cya NBA (Foto: Time Magazine)

Inkuru bijyanye:

Perezida Kagame yatashye ikibuga cya Club Rafiki i Nyamirambo - Amafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka