Hateguwe imikino yo kwibuka Shampiyona na Nizeyimana bateje imbere Basketball

Kuri uyu wa gatatu tariki 06 Ugushyingo 2019 muri Petit Stade na Gymnase ya NPC haratangira irushanwa ryiswe Legacy ritegurwa na United Generation Basketball (UGB) n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).

Iryo rushanwa ryateguwe mu rwego rwo kwibuka abagabo babiri bagize uruhare mu kuzahura umukino wa Basketball nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Abo ni Shampiyona Aimable wari umuyobozi wa Lycée de Kigali witabye Imana muri 2004 na Nizeyimana Jean de Dieu witabye Imana muri 2007.

Shampiyona Aimable (ibumoso) na Nizeyimana Jean de Dieu (iburyo) bashimirwa uruhare bagize mu guteza imbere Basketball nyuma ya Jenoside
Shampiyona Aimable (ibumoso) na Nizeyimana Jean de Dieu (iburyo) bashimirwa uruhare bagize mu guteza imbere Basketball nyuma ya Jenoside

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio muri KT Sports kuri uyu wa gatatu, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda Mugwiza Desire yagize ati “Icyo nabwira Abanyarwanda ni ugutumira Abanyarwanda bose kuza gushyigikira UGB ndetse na FERWABA bakitabira iyi mikino itangira kuri uyu wa gatatu muri Petit Stade na NPC tukibuka aba bagabo bagize uruhare muri Basketball mu Rwanda.”

Perezida wa FERWABA Mugwiza Desiré yasobanuye ibyerekeranye n
Perezida wa FERWABA Mugwiza Desiré yasobanuye ibyerekeranye n’iryo rushanwa mu kiganiro KT Sports cyo kuri uyu wa gatatu

Legacy Tournament igiye kuba ku nshuro yayo ya kabiri iratangira kuri uyu wa gatatu ikazasozwa ku wa gatandatu tariki 09 Ugushyingo 2019 muri Kigali Arena.

Uko amatsinda ateye

Mu bagabo

Itsinda rya mbere : APR BBC, PATRIOTS BBC, RP IPRC KIGALI, RP IPRC HUYE

Itsinda rya Kabiri : REG BBC ,ESPOIR BBC ,UGB

Mu bagore : Ubumwe,The Hoops, IPR C HUYE

Gahunda y’imikino

Ku wa gatatu tariki 6 Ugushyingo 2019:

A: RP-IPRC Kigali vs APR BBC (NPC,18h00’)

B: REG vs UGB (Petit Stade, 18h00’)

A: RP-IPR C South BBC vs Patriots BBC (NPC, 20h00’)

UGB Veterans vs CSK Veterans (Petit Stade, 20h00’)

Ikipe izatwara irushanwa izegukana igikombe n’amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 rwf).

Umwaka ushize amakipe ya PATRIOTS BBC yatwaye igikombe mu bagabo mu gihe RP IPRC Huye yatwaye igikombe mu bagore.

Inkuru bijyanye:

Basketball: Hateguwe Irushanwa ryiswe Umurage ryo kwibuka abagabo bagize uruhare mu iterambere ry’uyu mukino

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka