Uko Memorial Gisembe yagenze mu mafoto

Ikipe ya Espoir yo mu Rwanda nyuma yo gutsinda PJB y’i Goma 78-49 mu bahungu, na Berco Stars y’i Burundi igatsinda PJB y’i Goma kuri 66-50 mu bakobwa,zaje kwisubiza ibikombe zari zaratwaye umwaka ushize

Irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994,by’umwihariko rikaba ryaritiriwe Gisembe wahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Espoir, ryasojwe ku cyumweru taliki ya 14/06/2015 aho amakipe yari yaregukanye iri rushanwa umwaka ushize yongeye kucyisubiza.

Habanje gufatwa umunota wo Kwibuka
Habanje gufatwa umunota wo Kwibuka

Imikino ya nyuma

Ikipe ya Espoir yo mu Rwanda yaje gutsinda inarusha cyane ikipe ya PJB y’i Goma muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo, aho yayitsinze ku manota 78-49,bivuze ko hari mo ikinyuranyo cy’amanota 29.

Agace ka mbere k’umukino kaje kurangira Espoir itsinze amanota 22- 15 ,aka kabiri ikarangiza ifite amanota 44-29,Espoir kandi yaje kurangiza agace ka gatatu k’umukino ifite 67 -37,maze umukino uza kurangira itsinze ku manota 78-49.

Uyu mukino w’abahungu,wari wabanjirijwe n’umukino w’abakobwa wahuje ikipe ya Berco Stars y’ i Burundi na PJB y’i Goma,umukino waje kurangira abakobwa ba Berco Stars bari banafite abafana benshi batsinze PJB ku manota 66-50.

Muri uyu mukino agace ka mbere karangiye Berco iyoboye n’amanota 9-7.aka kabiri Berco Stars yari ifite 23-19,ikomeze kuyobora n’agace ka gatatu ku manota 38-28 maze umukino urangira Berco Stars yegukanye igikombe ku manota 66-50.

Amwe mu mafoto yaranze iri rushanwa

Abakinnyi bitwaye neza mu irushanwa
Abakinnyi bitwaye neza mu irushanwa
Kalume Sifa Florence wa Berco Stars witwaye neza mu bandi bakobwa bose
Kalume Sifa Florence wa Berco Stars witwaye neza mu bandi bakobwa bose
Espoir ihabwa igikombe
Espoir ihabwa igikombe
Espoir mu byishimo byo kwisubiza igikombe
Espoir mu byishimo byo kwisubiza igikombe
Berco Stars yatsinze PJB ku mukino wa nyuma
Berco Stars yatsinze PJB ku mukino wa nyuma
Berco Stars yarushije cyane PJB
Berco Stars yarushije cyane PJB
Sifa Kalume wa Berco Stars yagaragaje ubuhanga bwinshi muri iri rushanwa
Sifa Kalume wa Berco Stars yagaragaje ubuhanga bwinshi muri iri rushanwa
Berco Stars nyuma yo kwegukana igikombe
Berco Stars nyuma yo kwegukana igikombe
Habanje gufatwa umunota wo Kwibuka
Habanje gufatwa umunota wo Kwibuka
Espoir mbere yo kwegukana igikombe
Espoir mbere yo kwegukana igikombe
Berco Stars ikina na Monsters ya Uganda
Berco Stars ikina na Monsters ya Uganda
Espoir na Muzinga
Espoir na Muzinga
Muri Basket habamo byinshi binogeye ijisho
Muri Basket habamo byinshi binogeye ijisho
Muzinga y'i Burundi
Muzinga y’i Burundi
Lionnel wa Espoir ahanganye na Mwamba patrick wa PJB
Lionnel wa Espoir ahanganye na Mwamba patrick wa PJB
Espoir na PJB ku mukino wa nyuma
Espoir na PJB ku mukino wa nyuma
Espoir hari aho yakubye kabiri PJB mu manota
Espoir hari aho yakubye kabiri PJB mu manota
Espoir yarushaga PJB amanota 30 hano
Espoir yarushaga PJB amanota 30 hano
NGANDU Bienvenu wa ESPOIR BBC,Umukinnyi mwiza w'irushanwa
NGANDU Bienvenu wa ESPOIR BBC,Umukinnyi mwiza w’irushanwa
 IREBU Grace wa PJB watsinze amanota menshi na Sifa Kalume wa Berco Stars witwaye neza mu irushanwa
IREBU Grace wa PJB watsinze amanota menshi na Sifa Kalume wa Berco Stars witwaye neza mu irushanwa

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka