Ingabo z’u Rwanda n’iza Jordanie zagiranye ibiganiro

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Jordanie, zagiranye ibiganoro n’Ingabo zo muri iki gihugu, byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare.

Impande zombi bari mu biganiro
Impande zombi bari mu biganiro

Iyi nama ya mbere ihuriweho hagati ya RDF n’Ingabo za Jordanie yiswe ‘Joint Working Group (JWG)’, yabereye mu Mujyi wa Amman, ku wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024.

Ingabo z’u Rwanda zibinyujije ku rubuga rwa X, zatangaje ko iyi nama yari igamije kongera gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Jordanie, yashyizweho umukono mu kwezi k’Ukuboza 2020. Amakuru akomeza avuga ko Inama itaha izabera i Kigali mu 2025.

Iyi nama yateranye nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, aheruka kugirira uruzinduko rw’akazi muri Jordanie, aho yakiriwe na mugenzi we Major General Yousef Huneiti, tariki ya 22 Mata 2024. Baganiriye ku kwagura umubano, ubutwererane n’ubufatanye hagati ya RDF na JAF.

Basinyanye amasezerano
Basinyanye amasezerano

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubufatanye mu bikorwa by’ubutasi, no guhanahana amakuru ku iterabwoba mu Karere, mu Burasirazuba bwo Hagati ari na ho Jordanie iherereye, ndetse no mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.

Muri Mutarama 2024, Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein, yasuye u Rwanda, aho yakiriwe na Perezida Kagame baganira ku gushimangira no kwagura ubufatanye.

Yahavuye ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubutwererane ajyanye no gukumira ko ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bishobora gusoreshwa kabiri, ay’ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi n’ubukungu ndetse n’ajyanye n’ubutwererane mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi.

Ni amasezerano yiyongereye ku yo ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye, arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka