Basketball Play-offs: Espoir BBC irakina na KBC kuri uyu wa Gatandatu

Nyuma yo gusoza shampiyona ya 2012/2013, nk’uko bisanzwe mu mukino wa Basketball hakinwa imikino uhuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona (Play-offs), iy’uyu mwaka mu bagabo ikazatangira ku wa wa gatanda tariki ya 2/3/2013 ku kibuga cya Kimisagara.

Espoir BBC yegukanye umwanya wa mbere muri shampiyona, izahura na KBC yabaye iya kane muri shampiyona, uwo mukino ukazatangira saa kumi z’amanywa.

Undi mukino uzaba nyuma gato y’uzaba wahuje APR BBC yegukanye umwanya wa kabiri, yo ikazakina na Cercle Sportif de Kigali (CSK) yabaye iya gatatu, guhera saa munani z’amanywa.

Ayo makipe azongera akine ku cyumweru tariki ya 3/3/2013, APR BBC ikine na CSK naho Espoir BBC ikine an KBC, maze ikipe itsinze imikino ibiri ibone itike yo gukina umukino wa nyuma.

Amakipe abiri azaba yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma, azakina imikino nibura itatu cyangwa se irenga hagati yayo, kuko ikipe izatwara igikombe igomba kuzaba yaratsinze imikino itatu.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) Richard Mutabazi avuga ko mu mikino ya Play- offs y’uyu mwaka, amakipe yose agomba kuzakinisha abakinnyi bafite ibyangombwa bakinnye shampiyona ya 2012/2013.

APR BBC ni yo yegukanye igikombe cya Play-Off umwaka ushize, nyuma yo gutsinda Kigali Basketball Club (KBC).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka