Umunyarwanda Hadi Janvier yegukanye Critérium de Goma

Mu isiganwa ry’amagare rizenguruka umujyi wa Goma ryabaye kuri iki cyumweru, Hadi Janvier ni we wabaye uwa mbere, n’abandi banyarwanda bitwara neza

Hadi Janvier agaragiwe n'abamukurikiye barimo Patrick Byukusenge wabaye uwa 2
Hadi Janvier agaragiwe n’abamukurikiye barimo Patrick Byukusenge wabaye uwa 2

Ku butumire bw’ikipe y’i Goma yitwa Goma Cycling Club imaze igihe yitabira amarushanwa abera mu Rwanda arimo Criterium de Gisenyi na Northern Circuit, iyi nayo yatumiye iyi kipe ya Benediction Club ibarizwa mu karere ka Rubavu, ihita inabatwara isiganwa bateguye.

Ahasorejwe isiganwa
Ahasorejwe isiganwa
Abakinnyi barimo n'aba Benediction y'i Rubavu mbere yo guhaguruka
Abakinnyi barimo n’aba Benediction y’i Rubavu mbere yo guhaguruka

Usibye Hadi Janvier waje ku mwanya wa mbere muri iri siganwa, Patrick Byukusenge nawe yaje ku mwanya wa kabiri muri iri siganwa rya Critérium de Goma.

Hadi Janvier nyuma yo kwegukana iri siganwa yagize n'ubutumwa aha abatuye i Goma
Hadi Janvier nyuma yo kwegukana iri siganwa yagize n’ubutumwa aha abatuye i Goma
Abanyarwanda bitwaye neza murii ri siganwa
Abanyarwanda bitwaye neza murii ri siganwa

Ryari isiganwa ryari rigizwe gusa no kuzenguruka igice kimwe cy’ahantu haba hateguwe, abaryitabiriye bakazenguruka ahari hateguwe mu mujyi wa Goma inshuro zigera kuri 12, aho buri nshuro yari igizwe na 9.85 km, naho isiganwa muri rusange ryari rifite intera ingana na 118.2 Km.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka