Uwigeze gutwara Tour du Rwanda arasaba abagikina kongera ishyaka

Nsengiyumva Bernard, umusaza watwaye tours du Rwanda 2001 arasaba abagikina umukino w’amagare kongera ishyaka bagahigika abanyamahanga.

Uyu musaza utuye mu kagari ka Gatega Umurenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga, ubu afite imyaka 64. Yatangiye kunyonga igare nk’umukinnyi afite imyaka 27 mu mwaka wa 1979, ndetse aza no gutwara tours du rwanda mu mwaka wa 2001.

Nsengiyumva Bernard amaze imyaka 37 anyonga igare
Nsengiyumva Bernard amaze imyaka 37 anyonga igare

Kuri ubu Nsengiyumva aracyanyonga igare byo kwishimisha aho avuga ko adashobora gutega imodoka mu ngendo akora imbere mu gihugu.

Avuga ko ahantu akunda kujya ari Muhanga –Gisenyi na Butare, aho akoresha igare risanzwe ritari irya siporo.

Nsengiyumva avuga ko mu gihe cyabo bagiraga ishyaka ryinshi ku buryo umunyamahanga wazaga imbere yabaga ari mu myanya 10 inyuma y’Abanyarwanda, n’ubwo babaga bafite amagare atagezweho nk’ayakoreshwa ubu.

Uko rimeze inyuma
Uko rimeze inyuma

Kuri we yishimira umusaruro abasigaye inyuma ye batanze mu myaka 2 ishize, ariko akanabasaba kongera imbaraga ku ruhando mpuzamahanga.

Agira ati « Twe kera wasangaga dufite ishyaka pe ! N’ab’ubu baragerageza kuko mu myaka ibiri batwaye umwenda w’umuhondo ariko bakwiye kongera imbaraga bagahigika abanyamahanga ».

Uyu musaza ngo aracyafite inyota yo gukina tour du Rwanda kugira ngo yipime n’abanyonzi biki gihe.

Igare rye rigaragara ko rishaje ariko rigera kure
Igare rye rigaragara ko rishaje ariko rigera kure

Avuga ko bitoroshye ko bazabimwemerera, ariko ngo mu isiganwa ry’uyu mwaka nabona igare azaryitabira nk’umufana agamije kureba ibihe yakoresha.

Kuba atabasha kubona igare rya siporo ngo biramubabaza cyane, kuko umwuga w’ubuhinzi umutunze utamuha ubushobozi bwo kuryigurira, aho asaba ababishoboye ko bazamuzirikana bakamufasha kutareka umukino we.

Asigaye anyonga igare rishaje ritari irya siporo
Asigaye anyonga igare rishaje ritari irya siporo

Nsengiyumva adutangariza ko agifitanye umubano n’abantu ba hafi mu by’umukino w’amagare nka bamwe mu bayobozi muri federasiyo yayo ndetse n’umukinnyi Abraham Ruhumuriza by’umwihariko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

uwu mupapa ndamuzi cyane! kumuntu ushaka kuvugana nawe anyandikire kuri e mail: [email protected], cyangwa [email protected]! ubufasha burakenewe nkabakora sport.

timothe yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Njye ndagira inama ishyirahamwe ryo gusigana kumagare ko abantu nkaba baba special advisors and trainers.

Emmanuel Seb yanditse ku itariki ya: 16-01-2016  →  Musubize

uyu.muzi no mu ngororore pe no ntwari Ku igare

claude yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

Nyamara abasaza nkaba nibo bakagobye kuba abajyanama ndetse yagakwiye kuba nawe afite igare rizima ndebera kweri nyamara abanga barahari beshi ariko kuki amafederasiyo atifashishankaba kweri nukuri nibyigweho, Umuntu atware irishanwa aheruke gukomerwa abashi ubwo gusa mumwiteho mumuhe igare dore ko yatwaye irishanwa ritarageramo agafaranga ,Murakoze

zabron yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

Bernard ndamuzi atuye I kibangu muhanga,aracyafite ingufu kuko yitoreza mu misozi ya Ndiza aho atuye ndahazi.bazamuhe amahirwe abereke uko intama zambarwa.
Federation izamugire umujyanama kdi bagire archives zigaragaza ibigwi by’abanyonzi.

tom yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

AHUBWO ISHYIRAHAMWE RYAMAGARE MU RWANDA RYARI RIKWIYE NKO KUMUHA AKAZI WENDA NKUBUJYANAMA CG SE AKANDI YASHOBORA KAKABA ARI NKA PANSION YE KUKO ARASHAJE KDI YAHESHEJE ISHEMA IGIHUGV

MARCEL N yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

Uyu Bernard muzi ndi umwana. Yakanyujijeho cyane. Yajyaga aterera Ndiza na pneu baallon ye, abantu bakamukurira ingifero. Leta nimutere inkunga pe. Natwe nibiba ngombwa bazadusabe inkunga yacu

gakire yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

ahubwo ni mukire campain umusaza agire inama team rwanda jye natangs5000 bakamuha irishya daa

wilson yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

uyu musaza abakunda sports kandi bayikoze nibamufashe bamugurire igare rya sports nukumushajisha neza kandi urumva ko yahesheje ishema igihugu umuseke muzashake uko mwaduhuza kuriyo Email ntabwo ndi murwanda

egide yanditse ku itariki ya: 13-01-2016  →  Musubize

Uyu musaza ndamuzi kandi mubona kenshi atwaye igare mu Mujyi wa Muhanga na Huye. Uwamuha amahirwe hari benshyi yakwanikira.

Manirafasha Amos yanditse ku itariki ya: 13-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka