Kuri iki cyumweru taliki ya 25/10/2015,nibwo Iryamukuru Kabera Yves umusore wari usanzwe akina mu ikipe y’umukino w’amagare izwi ku izina rya Fly Cycling club,yakoze impanuka ubwo yamanukaga i Shyorongi maze akaza kwitaba Imana ageze mu bitaro bya CHUK.
Kuri uyu wa mbere nibwo habaye umuhango wo gusezera ndetse no gushyingura uyu mukinnyi,umuhango wabereye mu karere ka Ruhango umurenge wa Byimana ari naho umuryango wa nyakwigendera utuye.
Uko umuhango wagenze
Mu rugo kwa Nyakwigendera
Berekeje mu rusengero gusabira uyu mukinnyi ugiye akiri muto
Mu mvura nyinshi,umurambo washyinguwe
Uko impanuka ya nyakwigendera Iryamukuru Kabera Yves yabaye
Umukinnyi Iryamukuru Kabera Yves w’ikipe ya Fly Cycling Club yakoze impanuka kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2015 ari gusiganwa mu irushanwa rya Rwanda Cycling Cup, Rubavu - Kigali.
Impanuka yayikoreye i Shyorongi ari kumanuka n’uko abura control y’igare agiye kurenga umuhanda akatira imodoka y’ivatiri yari ihagaze ku muhanda nyuma agonga retroviseur y’indi modoka ya coaster nayo yari ihagaze ku muhanda,aza kwikubita hasi.
Ubwo yakoraga impanuka hari hari moto za police 2 imwe yari imaze gutambuka imbere ihagarika imodoka indi imuri inyuma.
Ndetse police niyo yamugezeho mbere ifasha kumushyira mu modoka aho bahise bamujyana kwa muganga kuri CHK nyuma aza gushiramo umwuka.
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nkuru nyibonye nonaha gusa birambabaje cyane bikomeye. Imana imwakire mubayo.
rip kandi bagenzi be bari kubikora neza
agire iruhukorindashira
yawe imana imwakire mubayo kandi imuhe iruhuhuko ridashira iteka
Imana imwakire mu bayo kandi ifashe abasigaye kwihangana.
Agiye akiri muto Imana imwakire imuhe iruhuko ridashira.
Imana imwakire mubayo, ababyeyi n’umuryango mugali we turabihanganisha, agiye akiri muto pe.
yayaya mbega umwana ugiye akiri muto, biragaragara ko ajyanye ibitekerezo kabisa,Imana imwakire mubayo.
agiye tukimukeneye
imana ifashe abasigaye.
Imana yo dusenga imwakire kubayo ; naho unundi tudendana narwo uretse lp rutamwbyerwa two gatsindwe; twese abakunzi ba sport twihanganishije umuryango we.
Mbega inkuru ibabaje weeee! Ntakundi bibaho! abo asize bakomeze kwihangana kandi nawe Nyagasani amwakire amuhe iruhuko ridashira!