Uko isiganwa ry’amagare Mountain Bike ryagenze mu mafoto

Kuva ku wa gatandatu taliki ya 09 Gicurasi kugeza ku cyumweru taliki ya 10 Gicurasi 2015 mu karere ka Musanze habereye irushanwa ryo gusiganwa ku magare rikinirwa mu misozi (African Mountain Bike Continental Championships), isiganwa ryihariwe n’abakinnyi ba Afrika y’epfo.

Muri iri siganwa ry’amagare rikinirwa mu misozi ry’uyu mwaka wa 2015, African Mountain Bike Continental Championships ryari ryakiriwe bwa mbere n’u Rwanda, ryaje kurangira igihugu cy’Afrika y’epfo ari cyo cyihariye imyanya ya mbere mu cy’icyiciro cy’abakuru (Elite Men), aho abakinnyi batanu ba mbere bose ari abo muri icyo gihugu.

Amwe mu mafoto yaranze icyo gikorwa

Abasiganwa mu cyiciro cy'abana, mbere y'uko bahaguruka
Abasiganwa mu cyiciro cy’abana, mbere y’uko bahaguruka
Abakobwa mu cyiciro cy'abakiri bato basiganwe ari babiri gusa
Abakobwa mu cyiciro cy’abakiri bato basiganwe ari babiri gusa
Abafana barikurikiranaga bibereye hejuru ku musozi
Abafana barikurikiranaga bibereye hejuru ku musozi
Jonathan umwana wa Rafiki Jean de Dieu(wahoze nawe asiganwa), umwe mu bafite ejo heza mu mukino w'amagare
Jonathan umwana wa Rafiki Jean de Dieu(wahoze nawe asiganwa), umwe mu bafite ejo heza mu mukino w’amagare
Aba basiganwe ari babiri gusa, umwe aba uwa mbere undi aba uwa nyuma
Aba basiganwe ari babiri gusa, umwe aba uwa mbere undi aba uwa nyuma
Batanu babaye aba mbere, mu cyicro cy 'abakiri bato,Mugisha Samuel w'u Rwanda yabaye uwa kane
Batanu babaye aba mbere, mu cyicro cy ’abakiri bato,Mugisha Samuel w’u Rwanda yabaye uwa kane
Aho inzira igoye igare ryaraterurwaga
Aho inzira igoye igare ryaraterurwaga
12 ntibabashije kurangiza, gusa ubutabazi nabwo bwari hafi
12 ntibabashije kurangiza, gusa ubutabazi nabwo bwari hafi
Abanyarwanda benshi nibwo bwa mbere bari bakinnye iyi mikino
Abanyarwanda benshi nibwo bwa mbere bari bakinnye iyi mikino
Umutekano wo mu mihanda nawo uba ucunzwe
Umutekano wo mu mihanda nawo uba ucunzwe
ZImwe mu nzira nyinshi ziba zigoranye, hakaba kwirwanaho
ZImwe mu nzira nyinshi ziba zigoranye, hakaba kwirwanaho
Mu marushanwa aheruka kubera mu Rwanda,Nathan Byukusenge niwe munyarwanda waje imbere (ku mwanya wa 8)
Mu marushanwa aheruka kubera mu Rwanda,Nathan Byukusenge niwe munyarwanda waje imbere (ku mwanya wa 8)
Minisitiri w'Umuco na Siporo, Madamu Uwacu Julienne nawe yakurikiranye irushanwa
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Madamu Uwacu Julienne nawe yakurikiranye irushanwa
Abakinnyi bakomoka muri Afrika y'epfo nibo bihariye imyanya ya mbere
Abakinnyi bakomoka muri Afrika y’epfo nibo bihariye imyanya ya mbere

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

icyiza navuga iri rushanwa risigiye u Rwanda nuko abanyarwanda babonyeko bashobora kwiteza imbere muri iri rushanwa rya mountain bike bitewe nimiterere y’igihugu cyacu dore ko ari u Rwanda rw’imisozi 1000 nigihe rero cyacu nk’abasportifu cyo kubyaza umusaruro
imiterere y’igihugu cyacu twiteza imbere muri uyu mukino

Sixbert yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

Murakoze Ku Makuru Mez Mutugezaho

ALIAS yanditse ku itariki ya: 11-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka