Team Rwanda yageze Kigali izanye umwanya wa gatatu-Amafoto

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare nibwo yageze i Kanombe izanye umwanya wa gatatu yatsindiye muri Tour du Cameroun

Abakinnyi batandatu bari bahagarariye u Rwanda mu isiganwa ry’amagare ryabereye muri Cameroun kuva taliki ya 12/03/2016,rigasozwa ku cyumweru taliki ya 20 Werurwe 2016,baraye basesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe ahagana ku i Saa kumi n’ebyri z’umugoroba.

Hakuzimana Camera wabaye uwa gatatu muri Tour du Cameroun,atangaza ko nawe yabyishimiye cyane
Hakuzimana Camera wabaye uwa gatatu muri Tour du Cameroun,atangaza ko nawe yabyishimiye cyane
Basohotse ku kibuga cy'indege hafi Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba
Basohotse ku kibuga cy’indege hafi Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba
Basohotse ku kibuga cy'indege hafi Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba
Basohotse ku kibuga cy’indege hafi Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba

Aba banyarwanda kandi bakaba baranitwaye neza muri iri siganwa,n’ubwo ikipe yaryitabiriye atari yo kipe wakwita iya mbere,gusa ikaba yari igizwe na bamwe mu bakinnyi bamaze iminsi muri uyu mukino,ndetse n’abandi bakiri bato bari gukina imikino mpuzamahanga bwa mbere.

Abakiri bato bari kwigira ku bakuze muri uyu mukino
Abakiri bato bari kwigira ku bakuze muri uyu mukino

Iri siganwa ryarangiye umunyarwanda Hakuzimana Camera aje ku mwanya wa gatatu muri rusange,Tuyishimire Euphrem aza ku mwanya wa 8,Hategeka Gasore aza ku mwanya wa 16,Nsengimana Jean Bosco ukinira Bike Aid yo mu Budage aza ku mwanya wa 19,Ruhumuriza Abraham aba uwa 21,Twizerane Mathieu aba uwa 22,naho Nduwayo Eric aza ku mwanya wa 35 muri rusange.

Abakinnyi batandatu bari bahagarariye u Rwanda
Abakinnyi batandatu bari bahagarariye u Rwanda
Nsegimana Jean Bosco ukinira Bike Aid yo mu Budage,yabanje kunyarukira i Kigali ngo asuhuze inshuti n'abavandimwe,aha yari azanye igikombe yahawe nk'uwegukanye agace ka gatanu
Nsegimana Jean Bosco ukinira Bike Aid yo mu Budage,yabanje kunyarukira i Kigali ngo asuhuze inshuti n’abavandimwe,aha yari azanye igikombe yahawe nk’uwegukanye agace ka gatanu
Sempoma Felix imbere y'ikipe yari ayoboye
Sempoma Felix imbere y’ikipe yari ayoboye

Bakigera ku kibuga cy’indege i Kanombe,umutoza wabo Sempoma Felix yatangaje ko yishimiye uko abakinnyi bakiri bato bitwaye neza ku nshuro yabo ya mbere,kandi abona ko bitanga icyizere ku mukino w’amagare mu Rwanda.

Yagize ati"Aba bana abenshi ni ubwa mbere bitabiriye amarushanwa nk’aya,byaradushimishije uburyo bitwaye,biragaragara ko batangiye neza kwinjira mu mukino kandi mu minsi iri imbere bazitwara neza kurushaho"

Sempoma Felix aganira n'itangazamakuru
Sempoma Felix aganira n’itangazamakuru

Usibye iyi kipe kandi ivuye muri Cameroun,indi kipe y’u Rwanda ihereyere muri Algeria kuva taliki ya 04 kuzagera taliki ya 28/03/2016,ahari kubera amasiganwa yitwa Grand Tour d’Algerie,amasiganwa aba akubiyemo amarushanwa 10,ikaba ari ikipe iyobowe na Patrick Byukusenge, hakazamo kandi Joseph Areruya wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2015, Joseph Biziyaremye wegukanye Shampiona y’igihugu ya 2015, Jeremie Karegeya, Jean Claude Uwizeye ndetse n’umukinnyi ukiri muto Samuel Mugisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

amagare nagumye akomerezaho kuduteza imbere na foot ball irebereho

nkubito yanditse ku itariki ya: 5-04-2016  →  Musubize

Congratulations kuri abo basore ndetse na ferwaci nandi mafederation nabigireho cyane cyane (football)

n Maurice yanditse ku itariki ya: 23-03-2016  →  Musubize

Dushimiye abo basore ndetse nubuyobozi bwa ferwaci nandi mafederation nabigireho (football)

n Maurice yanditse ku itariki ya: 23-03-2016  →  Musubize

amagare ari kubikora , nakomereze aho maze turebe uko twakwesa imihigo n’ahandi

Nkubiri yanditse ku itariki ya: 22-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka