Rwamagana: Ndayisenga arashishikariza barumuna be gukunda umukino w’amagare

Ndayisenga Valens, umusore w’imyaka 20 ukomoka mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, akaba ari na we wegukanye irushanwa rya “Tour du Rwanda 2014” tariki 23/11/2014, arashishikariza bagenzi be bakiri bato gukunda uyu mukino wo gusiganwa ku magare kandi bakawitabira kuko ngo bashobora kugera ku ntera nk’iyo na we agezeho.

Ibi Ndayisenga yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25/11/2014, ubwo we na bagenzi be bakirwaga n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana mu rwego rwo kubashimira ishema bahesheje akarere kabo n’u Rwanda rwose muri rusange.

Ndayisenga asaba abakiri bato gukunda umukino wo gusiganwa ku magare kuko bashobora kuzagera ku ntera bifuza.
Ndayisenga asaba abakiri bato gukunda umukino wo gusiganwa ku magare kuko bashobora kuzagera ku ntera bifuza.

Ndayisenga yakiranwe na bagenzi be bitoreza hamwe muri “Club Les Amis Sportifs” yo mu Karere ka Rwamagana maze umuyobozi w’aka karere abashimira ubwitange bwabaranze bakageza ubwo begukana iri rushanwa.

Uyu musore Ndayisenga wacikirije amashuri ye ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, avuga ko yatangiye anyonga igare risanzwe ariko akagerageza kurikoresha yitoza kugeza ubwo yaje kubona igare rya siporo (ryabugenewe).

Kugeza ubu, ngo yishimira intambwe amaze kugeraho ku myaka 20 y’amavuko maze agasaba bagenzi be gukunda uyu mukino usiganwa ku magare ngo kuko na bo bashobora kugera ku ntera agezeho ndetse bagakomeza.

Ndayisenga avuga ko kwigirira icyizere ari byo bya mbere.
Ndayisenga avuga ko kwigirira icyizere ari byo bya mbere.

Ndayisenga kandi avuga ko kuba ubuyobozi bw’akarere avukamo ari na ho ikipe ye ifite icyicaro bwatekereje kubakira, ngo byamuteye ishema na bagenzi be kandi bikabongerera imbaraga zizatuma batera imbere kurushaho.

Perezida wa “Club Les Amis Sportifs” yo mu Karere ka Rwamagana, Rugambwa John, yashimiye cyane abakinnyi be bitwaye neza bagahesha ishema akarere kabo n’igihugu muri rusange kandi avuga ko afitiye icyizere ikipe ye ku buryo no mu myaka itaha hari icyizere cyo kwegukana iri rushanwa.

Rugambwa kandi yashimiye Akarere ka Rwamagana uburyo kagira ishyaka ryo gushyigikira iyi “Club Les Amis Sportifs” harimo n’inkunga y’ibikoresho nk’imodoka ibafasha.

Muri Club Les amis sportifs harimo barumuna ba Ndayisenga nabo baharanira kuzegukana andi marushanwa.
Muri Club Les amis sportifs harimo barumuna ba Ndayisenga nabo baharanira kuzegukana andi marushanwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwimana Néhémie, we asanga uyu mukino w’amagare ukwiriye gushyirwamo ingufu nyinshi ku buryo ngo uzaba umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yavuze ko kwakira iyi kipe ari ukubashimira no kubatera ishema ngo bakomeze batere imbere, kandi yizeza aba bakinnyi ko akarere ka Rwamagana kazakora ibishoboka byose kugira ngo umukino wo gusiganwa ku magare utere imbere kandi uzamura mu buryo bw’umwihariko abawukina.

Muri iyi Club “Les Amis Sportifs” harimo n’ikipe y’abakobwa banyonga igare barimo uwabaye uwa mbere, uwa kabiri n’uwa kane ku rwego rw’igihugu mu irushanwa ry’uyu mwaka wa 2014.

Akarere ka Rwamagana kakiriye Ndayisenga Valens mu buryo bw’ubuyobozi ariko ngo karategura ibirori bigaragara byo kumwakira n’ikipe ye banizihiza intsinzi ya Tour du Rwanda yatashye ku gicumbi cya Rwamagana.

Ubuyobozi bw'akarere n'ubw'ikipe bahuye bishimira instinzi ya Tour du Rwanda yatashye by'umwihariko mu Karere ka Rwamagana.
Ubuyobozi bw’akarere n’ubw’ikipe bahuye bishimira instinzi ya Tour du Rwanda yatashye by’umwihariko mu Karere ka Rwamagana.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu muhungu yatanze ishme ku Rwanda agimba gushimirwa maze bigatera abandi ishyaka nao bagakomeza kuharanira ishema ry’igihugu

nehemie yanditse ku itariki ya: 26-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka