Ndayisenga arahamya ko u Rwanda rushobora gutwara ‘Tour du Rwanda 2013’

Ndayisenga Valens umusore w’imyaka 19 wegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cya kabiri cya Tour du Rwanda 2013, arahamya ko akurikije uko we na bagenzi be bitwaye tariki 19/11/2013, u Rwanda rushobora kuzegukana umwanya wa mbere ku musozo w’iryo rushanwa.

Nyuma yo kurangiza kilometero 151 zo kuva Rwamagana ujya Musanze, Ndayisenga yavuze ko uretse ko Abanyarwanda bacyitinya ariko ubundi ngo bafite ubuhanga bushobora gutuma bazegukana umwanya wa mbere kandi ngo bagiye gukomeza kubiharanira.

“Iri siganwa twararyiteguye bihagije ku buryo icyiciro cya Rwamagana-Musanze twumvaga byanze bikunze tugomba kucyegukana. Twakoreye hamwe nk’ikipe, buri wese aho umwe ananiwe undi akamufasha.

Uretse ibintu by’ubwoba no kutiyizera bijya bituranga, abakinnyi barimo hano ntabwo bakomeye cyane. Dukomeje gukora gutya rwose ndahamya ko dushobora kwegukana ‘Tour du Rwanda y’uyu mwaka”.

Ndayisenga w'imyaka 19 ni we wegukanye umwanya wa mbere mu gace (etape) Rwamagana-Musanze.
Ndayisenga w’imyaka 19 ni we wegukanye umwanya wa mbere mu gace (etape) Rwamagana-Musanze.

Ndayisenga Valens wari wabaye uwa 40 mu cyiciro cya mbere cya Kigali-Kirehe, yatunguye abantu ubwi yasezekaraga i Musanze ari ku mwanya wa kabiri, akaba yarakoresheje amasaha ane iminota itandatu n’amasegonda 44.

Yakuriwe na Abraham Ruhumuriza, bagereye rimwe ku murongo w’aho bagombaga gusoreza, gusa amusigaho ibice by’isegonda.

Robert Jay Thomson wo mu ikipe ya MTN Qubekha, wari ufite umwenda w’umuhondo uhabwa umukinnyi uri imbere ku rutonde rusange, yaje ku mwanya wa gatatu akaba yarushijwe n’uwa mbere amasegonda 14.

Ku rutonde rusange, uwo Robert Jay Thompson ni we wakomeje kuza ku mwanya wa mbere, naho Umunyarwanda uza hafi ni Hadi Janvier uri ku mwanya wa gatandatu akaba arushanwa n’uwa mbere umunota umwe n’amasegonda 54.

Isiganwa ‘Tour du Rwanda 2013’ ryakomeje kuri uyu wa gatatu, aho abakinnyi bavuye mu karere ka Rubavu berekeza mu karere Musanze mu Kinigi ahari intera ya kilometero 69.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka