Huye: Kureba amagare arangiza irushanwa ntibyari byoroshye

Ubwinshi bw’abantu bari baje kureba Tour du Rwanda mu Karere ka Huye, bwatumye hari serivisi zihagarara abandi bataha ntacyo babonye.

Kuri uyu wa kabiri tariki17 Ugushyingo 2015 agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kari kakomereje mu muhanda Kigali-Huye, ku buryo ku musozo waryo umuntu utagize amahirwe yo kuba ku murongo w’imbere atabashije kuyareba ahagera.

Bamwe bahisemo kurira mu mashami y'ibiti.
Bamwe bahisemo kurira mu mashami y’ibiti.

Hari n’abigiriye inama yo kujya mu mazu y’amagorofa hejuru kugira ngo babashe kuyakurikirana.

Hamwe mu ho abantu banyuraga bajya kureba ayo magare hazwi nko “Kwa Josée”, babonye ko ubwinshi bw’abantu burenze kandi bubangamira ubucuruzi bwabo bw’amata bashyiraho igiciro cya 500Frw kugira ngo umuntu abashe kureba.

Abahageze kare bashoboye gufata imyanya aho babasha kureba.
Abahageze kare bashoboye gufata imyanya aho babasha kureba.
Abaturage bakoreshaga uko bashoboye ahurirwa hose bakahurira.
Abaturage bakoreshaga uko bashoboye ahurirwa hose bakahurira.
Bamwe mu babyeyi bari bazanye abana babo kwirebera isiganwa.
Bamwe mu babyeyi bari bazanye abana babo kwirebera isiganwa.

Gusa hari abo bitashimishije bari baje kufata amata, kuko bavuga ko basabwaga kubanza kwishyura kugira ngo binjire muri iyo nzu, mu gihe ubusanzwe ari ahantu hacururizwa amata yo kunywa.

Umwe mu baturage yagize ati “Sinumva ukuntu naba nje kunywa amata nkagomba no kubanza kwishyura amafaranga 500 yo kwinjira.”

Polisi yari yabukereye mu kurinda umutekano ku mpande zombi, haba ku baturage n'abasiganwa.
Polisi yari yabukereye mu kurinda umutekano ku mpande zombi, haba ku baturage n’abasiganwa.

Gusa ntibyabujije bamwe mu bakunzi b’amagare gutanga ayo mafaranga, kugira ngo nabo barebe uko iryo riganwa rirangira ku munsi waryo wa kabiri.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Tour du Rwanda izataha mu rwanda kuko aho abana bacu bageze niheza cyane pe.

Emmy Rugamba yanditse ku itariki ya: 21-11-2015  →  Musubize

Tour du Rwanda izataha mu rwanda kuko aho abana bacu bageze niheza cyane pe.

Emmy Rugamba yanditse ku itariki ya: 21-11-2015  →  Musubize

uyu mukino utumye dukomeza kwishima nyuma yo gutsindwa na Libya muri football, aba bana bacu bari kudushimisha cyane rwose

sekarama yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka