Haje irindi rushanwa rizazenguruka igihugu nyuma ya Tour du Rwanda

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryateguye irushanwa ngarukakwezi ryiswe “Rwanda Cycling Cup” rigizwe n’amarushanwa icumi azajya aba buri kwezi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku gatatu tariki ya 01 Mata 2015, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Aimable Bayingana, yatangaje ko hateguwe irushanwa ritangira ku wa gatandatu tariki ya 04 Mata 2015, rikazaba rigizwe n’amarushanwa 10.

Irushanwa rya mbere rizahaguruka i Muhanga ryerekeza mu Karere ka Rubavu

Uhagarariye Cogebanque, Bayingana, umuyobozi wa Ferwacy n'uhagarariye Skol.
Uhagarariye Cogebanque, Bayingana, umuyobozi wa Ferwacy n’uhagarariye Skol.

Umuyobozi wa FERWACY, Aimable Bayingana yanatangaje ko impamvu nyamukuru y’iri rushanwa ari uguha amahirwe abakinnyi bo mu gihugu cyose kugaragaza impano bifitemo batari baragize amahirwe yo kugaragaza.

Aimable Bayingana yagize ati “Intego y’aya marushanwa ni ugufasha abakinnyi badakunze kubona amahirwe yo kujya mu ikipe y’igihugu ndetse batabasha no kwitabira amarushanwa kugira ngo babashe kubona umwanya wo kwigaragaza”.

Umuyobozi wa FERWACY, Aimable bayingana avuga ko aya marushanwa azafasha abatagira amahirwe yo kujya mu ikipe y'igihugu kwerekana impano zabo.
Umuyobozi wa FERWACY, Aimable bayingana avuga ko aya marushanwa azafasha abatagira amahirwe yo kujya mu ikipe y’igihugu kwerekana impano zabo.

Iri rushanwa ryashowemo Milioni zikabakaba 48 rikazajya rihemba muri buri rushanwa abakinnyi makumyabiri ba mbere, aho umukinnyi wa mbere azajya yegukana ibihumbi ijana by’amanyarwanda.

Usibye FERWACY, iri rushanwa rifite abaterankunga babiri b’imena aribo Skol ndetse na COGEBANQUE yasinyanye na FERWACY ubufatanye bw’imyaka itatu.

Uwari uhagarariye Cogebanque mu kiganiro n'abanyamakuru.
Uwari uhagarariye Cogebanque mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ingengabihe yose y’aya marushanwa

04/04/2015: Muhanga-Rubavu;
02/05/2015: Kigali-Rwamagana ndetse no kuzenguruka Umujyi wa Rwamagana (Iri siganwa rikaba ryaritiriwe kwibuka);
27/06/2015: Time trial mu Karere ka Kicukiro;
28/06/2015: Kigali-Huye;
11/07/2015: Nyamagabe-Nyanza rikaba ryariswe isiganwa ry’umuco;
01/08/2015: Rubavu-Musanze;
22/08 2015: Muhanga-Karongi (kuzenguruka Karongi);
12/09/2015: Kigali- Bugesera (Kuzenguruka Kigali);
Mu kwezi kwa cumi hateganyijwe amarushanwa ane azafasha mu gutegura Tour du Rwanda azaba mu kwezi kwa cumi na kumwe.

Uwari uhagarariye Skol mu kiganiro n'abanyamakuru.
Uwari uhagarariye Skol mu kiganiro n’abanyamakuru.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

tour du Rwanda turayemera ariko ikibazo nuko mutubahiriza izina rya
competition ese Rusizi(Bugarama_Cimerwa road)Nyamasheke(Ntendezi_Buhinga road)ho simuRwanda kuburyo cyling itahagera ngo natwe turebe kuri ibyo byiza twahombye

phany yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

nice for that new competition. it shall help our cycling players very much. but it shall be better when it gets to Rusizi - Nyamasheke. did u ever plan for that?

theogene yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

nibyiza kuba mwaratekereje icyo gitekerezo mpamya ko kizateza imbere umukino w’amagare n’abanyarwanda muri rusange ariko se ayo marushanwa arareba ba nde? kwitabira bisaba iki? ahubwo se hari ibihembo? hazahembwa bangahe?

ndagijimana charles yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Inyuma y’ishyamba se si mu Rwanda!? Ndavuga Rusizi na Nyamasheke! Birababaje nukuri! Gusa Tour du Rwanda ntizongere kwitwa gutyo, itagera mu Rwanda hose!

Kakuku yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka