Hadi Janvier yanikiye abandi muri Grand Prix de la Ville d’Oran

Hadi Hanvier, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’amagare yegukanye irushanwa mpuzamahanga rya Grand Prix de la Ville d’Oran ryakinwe ku wa 10/03/2014 muri Algeria.

Hadi Janvier kuri Podium nyuma yo kuba uwa mbere.
Hadi Janvier kuri Podium nyuma yo kuba uwa mbere.

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwegukanye irushanwa mu majyaruguru y’Afurika aho umusore Hadi Janvier yaje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha atatu, iminota irindwi n’amasegonda 37 (3h07’37), akaba ari n’ubwa mbere yari yitabiriye irushanwa rya Grand Tour d’Algerie.

Muri iri rushanwa ryakiniwe mu mujyi wa Oran ku ntera y’ibirometero 132, umukinnnyi Hadi Janvier yaje gusiga bagenzi be bari bahatanye yambuka umurongo urangiza irushanwa imbere y’umunya Algeria HAMZA Fayçal, ukina mu ikipe ya Velo Club Sovac, ndetse n’umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Eritrea GEBREIGZABHIER Amanuel.

Hadi yahise yambikwa Maillot Jaune.
Hadi yahise yambikwa Maillot Jaune.

Usibye Hadi Janvier waje ku mwanya wa mbere, Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare muri rusange yitwaye neza kuko undi munyarwanda Nsengimana Jean Bosco yegukanye umwanya wa gatandatu, Uwizeyimana Bonaventure aza ku mwanya wa 12, Biziyaremye Joseph aza ku mwanya wa 28 mu bakinnyi 73 bitabiriye iri siganwa, barimo n’abafite amazina azwi nka Debesay Mekseb wabaye umukinnyi w’umwaka muri Afurika muri 2014, Azzedine Lagab, Barbari Adil n’abandi.

Kuba iri ari irushanwa ribarwa mu marushanwa mpuzamahanga ari ku ngengabihe y’Afurika, kuritsinda bitanga amanota angana n’amanota yo gutsinda Tour du Rwanda, bikaba bihesheje u Rwanda amanota 40.

Hadi asoza isiganwa yanikiye abandi.
Hadi asoza isiganwa yanikiye abandi.

Kuba u Rwanda rwegukanye iri rushanwa ni indi ntambwe igana ku ntego ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryihaye yo gukorera amanota azatuma u Rwanda ruguma guhatanira itiki izarufasha kwerekeza mu mikino Olempike izabera muri Brazil mu mujyi wa Rio de Janeiro muri 2016 .

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ubaza ngo Valens ko atakiboneka hariya bakina nka team buri wese aba afite icyo agomba gukora.

sam yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Ariko nk’uyu wiyise Rwanda rwiza bavuga amagare akazana rayon ni ukugira ubwenge buke bisanzwe cyangwa ni uburere bubi yavanye mu bwana????

Nate yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Iyo Valens alias Rukara aba ahari ngurebe, Hadi yari gusanga Valens yaruhutse ndetse yarambiwe ashaka kwitahira Ngo yigire kwirira!

kakule yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

congratulations kuri Hadi janvier na Team Rwanda yose... Uyu musore rwose ari guhagararira u rwanda neza cyane

Janet yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

@Mupagasi Turamaze sha
APR yo yihe c?

rayon yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

Ese valens ko atacyumvikana?

alias yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

erega amagare nayo bayahe agaciro nkako baha indi mikino nka football basketball n’andi! Urabona ko aribo batugeza ahakomeye, bagakomeza kuzamura amadrapo y’igihugu!

Karangwa yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

ibi ni byiza cyane ko abana b’u Rwanda bakomeze kuruhesha ishema aho bageze hose

mupagasi yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

Nimbe namwe muri abagabo naho ureke babandi birirwa basakuza ngo Rayon sport ariko ibigambo bikaruta kure ibikorwa n’umusaruro,mukomereze aho rata mfura zacu.

Rwanda rwiza yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka