Abanyarwanda bihariye imyanya ya mbere muri Cote d’Ivoire

Mu isiganwa ry’amagare ry’amagare riri kubera muri Cote d’Ivoire,ikipe y’u Rwanda iyobowe na Hadi Janvier yiganje mu myanya itanu ya mbere

Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu cya Côte d’Ivoire,abanyarwanda bongeye kuza mu myanya ya mbere,aho Hadi Janvier yaje ku mwanya wa kabiri mu ntera y’ibilometero 37,aho abasiganwa bavaga i Bouaké berekeza Souassou.

Biziyaremye Joseph yegukanye umwanya wa gatatu ku munsi wa mbere
Biziyaremye Joseph yegukanye umwanya wa gatatu ku munsi wa mbere

Usibye kandi Hadi Janvier kandi ku mwanya wa 3 haje Hakuzimana camera ku wa 5 haza Joseph Allelua na Patrick Byukusenge waje ku wa 6.

Aho basigaje gusiganwa

Etape ya 3 - Bouaké › Daoukro (164k)
Etape ya 4 - M?Bahiakro › Bouaké (90k)
Etape ya 5 - Yamoussoukro › Bouaflé (60k)
Etape ya 6 - Yamoussoukro › Yamoussoukro

Ikipe y'u Rwanda iheruka no kwegukana imidari ibiri mu mikino nyafrika
Ikipe y’u Rwanda iheruka no kwegukana imidari ibiri mu mikino nyafrika
Hadi Janvier uheruka kwegukana umudari wa zahabu muri Congo Brazzaville
Hadi Janvier uheruka kwegukana umudari wa zahabu muri Congo Brazzaville

Urutonde rusange nyuma y’umunsi wa mbere

1 LAHSAÏNI Mouhssine MAROC 02h33’17’’
2 HADI Janvier RWANDA 02h33’32’’ (15’’)
3 HAKUZIMANA Camera RWANDA 02h33’55’’ (38’’)
4 AVIA - MODEMAKERS BEL 02h33’56’’ 39’’
5 ARERUYA Joseph RWANDA 02h34’17’’ (01’00’’)
6 BYUKUSENGE Patrick RWANDA 02h34’28’’ (01’11’’)
7 CISSE Isiaka CÔTE D`IVOIRE 02h34’29’’ (01’12’’)
8 SAADOUNE Abdelati MAROC 02h34’30’’ (01’13’’)
9 LONTSI YEMENE Yannick5 SNH VELO CLUB CMR 02h34’42’’ (01’25’’)
10 KERVRAN Kévin PAYS DE LA LOIRE FRA 02h34’57’’ (01’40’’)

Kuri uyu wa kabiri ari nawo munsi wa gatatu,abasiganwa barahaguruka Bouaké berekeza Daouklo ku ntera y’ibilometero 164.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aba basore bakomeje guhesha ishema igihugu cyacu bayonets aho.

musigiyimana Balthazar yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

Abo basore bakomeze baheshe igihugu cyacu agaciro.

Bizimana j Damascene yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka