Abanyarwanda batatu muri 20 bazatorwamo uwitwaye neza muri Afrika

Abakinnyi 20 bazatorwamo umukinnyi witwaye neza mu mukino w’amagare mu mwaka wa 2015 bamaze gutangazwa,barimo Abanyarwanda 3

Nsengimana Jean Bosco,Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana ni bo bakinnyi 3 bari ku rutonde rw’abakinnyi 20 bazakurwamo umwe wahize mu mukino w’amagare muri uyu mwaka wa 2015 turi kurangiza.

Nsengimana Jean Bosco kwegukana Tour du Rwanda 2015,byatumye ajya mu bakinnyi bakomeye muri Afrika
Nsengimana Jean Bosco kwegukana Tour du Rwanda 2015,byatumye ajya mu bakinnyi bakomeye muri Afrika

Abakinnyi 20 batoranijwe

Adil Barbari, Abdelkader Belmokhtar, Natnael Berhane, Rafaa Chtioui, Jacques J.Van Rensburg, Clovis Kamzong, Merhawi Kudus, Mekseb Debesay, Daryl Impey, Mouhissine Lahsaini, Tsgabu Grmay, Louis Meintjes, Soufiane Hadi, Salah Eddine Mraouni, Youcef Reguigui, Valens Ndayisenga, Jean-Bosco Nsengimana, Rasmané Ouedraogo, Bonaventure Uwizeyimana na Daniel Teklehaimanot

Nsengimana Jean Bosco (uri hagati) ari muri 20 ba mbere
Nsengimana Jean Bosco (uri hagati) ari muri 20 ba mbere
Bonaventure Uwizeyimana nawe ari ku rutonde
Bonaventure Uwizeyimana nawe ari ku rutonde
Valens Ndayisenga nawe arimo
Valens Ndayisenga nawe arimo

Iki gihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mwaka ushize cyari cyatwawe na Debesay Mekseb,muri 2012 gitwarwa na Natnael Berhane naho muri 2013 gitwarwa na Louis Meintjes,igihembo biteganijwe ko kizatangwa ubwo hazaba hakinwa isiganwa rizwi ku izna rya la Tropicale Amissa Bongo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amakuru Muduha Turayakunda Kuko Abasobanutse Cyane Rwose Mukomereze Aho Turabakunda Cyane.

Yego yanditse ku itariki ya: 5-12-2015  →  Musubize

aba bana bacu tubifurije ishya n’ihirwe maze bazatsinde aba banyamahanga bayobore urutonde nyafrika

Ferdinand yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka