Ubwo yafunguraga ku mugaragaro inzu y’imikino iri ku rwego mpuzamahanga ‘Kigali Arena’ Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye urubyiruko gukoresha neza iyi nyubako idafitwe na bose, maze bakazavamo ibihangange mu mukino wa Basketball.
Umunyamideri w’umunyarwanda Kate Bashabe yagaragaje ko ari umufana ukomeye w’ikipe ya Liverpool ndetse agaragaza ko yiteguye kureba umukino wayo wa mbere ufungura shampiyona ya 2019/2020.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje gahunda y’ibikorwa mu mwaka w’imikino 2019/2020, aho iteganya gukoresha 1, 338, 150, 000 Frws.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buratangaza ko nta gahimbazamusyi kazahabwa abakinnyi batatu bavuye muri Rayon Sports bakajya muri APR FC
Nyuma y’imyaka 25 ikipe ya Al-Hilal yo muri Sudani inyagiwe na Rayon Sports mu irushanwa rya Cup winners Cup, bamwe mu bakinnye uwo mukino ubu ni abatoza, abayobozi, abacuruzi, mu gihe abandi batandukanye na ruhago.
Ikipe ya AS Kigali yabuze ibyangombwa by’abakinnyi batandatu bagombaga gukina umukino uzabahuza n’ikipe ya KMC kuri uyu wa Gatandatu
Ikipe ya Al Hilal izakina na Rayon Sports, yageze i Kigali idafite umunyamahanga n’umwe ariko itangaza ko yiteguye gutsinda
Ikipe ya AS Kigali yaraye inyagiye Gicumbi FC iratangaza ko hari icyizere cyo gutsinda KMC kuri uyu wa Gatandatu
Kuri uyu wa mbere kuri Stade Amahoro, APR FC yakoze imyitozo yo gutegura imikino ya gisirikare izabera i Nairobi muri Kenya
Umukinnyi ukina hagati mu kibuga Omar Sidibé, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports nyuma y’icyumweru ageze mu Rwanda
Kuri iki cyumweru hakinwe irushanwa ry’umukino w’amagare ryiswe Tour de l’Espoir Memorial Sakumi Anselme ryo kwibuka Sakumi Anselme wahoze ari umuyobozi wungirije mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda.
Abategura irushanwa rya Basketball Africa League riterwa inkunga n’Ishyirahamwe rya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batoranyije Kigali nk’umujyi uzakira imikino ya nyuma y’iri rushanwa rizaba ku nshuro ya mbere muri 2020.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura imikino ya CAF Champions League, iri gutegura imikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali muri iki Cyumweru
Muri Tombola imaze kubera i Caïro mu Misiri, u Rwanda ruzahura na Seychelles mu ijonjora ry’ibanze ryo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022.
Uwari umunyezamu wa Rayon Sports Bashunga Abouba, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Buildcon yo muri Zambia
Ku munsi wa mbere w’igikombe cya Afurika mu bakobwa batarengeje imyaka 16 muri Basketball, u Rwanda rwatsinzwe na Tanzania
Ikipe ya Scandinavia yatsinze AS Kigali igitego 1-0 i Rubavu, yegukana igikombe cya Shampiyona y’abagore cya mbere mu mateka yayo
Nzarora Marcel waherukaga kugurwa n’ikipe ya Musanze ariko ntayikinire, yamaze gusinya imyaka ibiri muri Mukura VS
Mukura Victory Sports, yari ikeneye umusimbura wa Haringingo werekeje muri Police FC, yemeje umunya-Cameroun Mathurin Olivier Ovambe nk’umutoza mushya w’iyi kipe wasinyiye kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere.
Uwari umunyezamu wa mbere mu ikipe ya Musanze Ndayisaba Olivier, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Kiyovu Sports
Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC mu Karere ka Rubavu butangaza ko bufite ihurizo ryo kubona miliyoni 70 ziyongera kuri miliyoni 80 ihabwa n’Akarere kugira ngo ishobore gushyira mu bikorwa ibyo yateganyije mu ngengo y’imari ya 2019-2020.
Ikipe ya Gasogi United ibonye itike yo kujya mu cyiciro cya mbere, nyuma yo gutsinda Sorwathe mu mikino ibiri ya 1/2
Ikipe ya AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, yatangiye imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Umutoza Kirasa Alain wari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, yamaze gusinyira nk’umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports
Irushanwa Beshobeza Cup imyaka itaha rishobora guhatanirwa n’imirenge yose igize akarere ka Nyagatare aho kuba umwihariko wa Karama.
Rutahizamu wa Rayon Sports Jules Ulimwengu, yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa ko ashobora kwerekeza muri APR FC.
Ikipe ya KCCA yo muri Uganda ni yo yegukanye CECAFA Kagame Cup 2019, nyuma yo gutsinda Azam Fc igitego 1-0
Mu mikino ya CAF 2019/2020, Rayon Sports yatomboye El Hilal yo muri Sudan mu gihe AS Kigali yo izahura na KMC yo muri Tanzania
Umutoza Goncalves Del Carmo uzwi ku izina rya Robertinho nyuma y’igihe cy’ukwezi aganira na Rayon sports ku masezerano mashya bikarangira batumvikanye bagahitamo kuzana umutoza w’agateganyo watoje CECAFA KAGAME Cup ae kongera amasezerano y’umwaka muri iyi kipe.
Nyuma y’uko ingabo zahoze ari iza RPA zibohoye igihugu zigahagarika Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994,Leta yakoremereje urugamba rwo kubaka igihugu cyari cyasenyutse mu bice byose.