Uhiriwe Byiza Renus ukinira Benediction Excel Energy y’i Rubavu ni we wegukanye agace ka Rwanda Cycling Cup kakiniwe mu karere ka Muhanga
Kuri uyu wa gatanu muri Kigali Arena habereye umukino wa All-star game wasozaga umwaka w’imikino muri basketball mu Rwanda.
Muri Kigali Arena yuzuye abafana, Team Guibert yatsinze amanota 89 kuri 83 ya Team Arstide.
Amwe mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri yamaze gusezera muri shampiyona y’uyu mwaka, aho amenshi yagiye agongwa n’ibibazo by’amikoro.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Ugushyingo, muri Kigali Arena harabera umukino w’abakinnyi bahize abandi mu mukino wa Basketball mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 (BK Basketball National Legue 2018-2019).
Umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wahuzaga Gasogi United na Kiyovu Sports, urangiye amakipe yombi anganyije 1-1.
Umunyarwanda Mugisha Moise wari umaze iminsi ayoboye abandi muri Tour du Faso, amaze kuyitakaza nyuma yo gusigwa n’uwa mbere iminota irenga itatu.
Kuva tariki ya 26 Ugushyingo kugera tariki ya 1 Ukuboza u Rwanda ruzakira icyiciro cya 2 cyo gushaka tike ya Basketball Africa League kizabera mu Rwanda
Nyuma y’amagambo yatangajwe na KNC mbere y’umukino uhuza Gasogi United na Kiyovu Sports kuri uyu wa kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Minani Hemed yamusubije.
Amakipe ya Musanze, Bugesera, Muhanga na Kiyovu agiye gutangira kubyaza umusaruro abafana bayo binyuze mu myambaro yayo mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’amikoro make.
Mu mikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona yakinwe kuri uyu wa kabiri, irangiye Rayon Sports inganyije na Etincelles naho Mukura iratsinda ihita inayobora urutonde
Kuri uyu wa mbere tariki 28 Ukwakira 2019 ku cyicaro cya UTB giherereye ku Kicukiro ahazwi nka Sonatube, habereye umuhango wo kwerekana abakinnyi bashya amakipe ya UTB y’abagabo n’iya bagore azakoresha mu mwaka w’imikino wa 2019/2020.
Kakooza Nkuriza Charles uyobora Gasogi United yavuze ko yiteguye gufata ku gakanu Kiyovu bazakina kuri uyu wa Kane
Nyuma y’iminsi atagaragara mu kibuga, umukinnyi wo hagati Mugheni Fabrice yongeye kugaruka mu ikipe bwa mbere muri iyi shampiyona 2019/2020
Mu mukino wa shampiyona usoza indi y’umunsi wa gatanu, APR FC itsinze AS Muhanga ihita yongera kuyobora urutonde rwa shampiyona
Umunyarwanda Mugisha Moise yegukanye agace ka gatatu ahita anambara umwambaro w’uyoboye isiganwa
Mu mikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports yatsindiwe i Nyagatare mu gihe Mukura ibimburiye abandi gutsinda Gasogi United
Mu isiganwa ry’amagare rizwi nka Tour du Faso riri kubera muri Burkina Faso, ikipe y’u Rwanda yaje ku mwanya wa kabiri
Uwari umutoza wa Patriots BBC Henry Muinuka yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona ndetse no kuyifasha kwitwara neza mu majonjora ya Basketball Africa League
Ikipe ya Rayon Sports yerekeje i Nyagatare aho igiye gukina na Sunrise mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona
Rutahizamu wa APR Fc Sugira Ernest yamaze guhagarikwa amezi abiri n’ikipe ye aho ashinjwa amakosa atandatu
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemererwa ko imikino yose isigaje kwakira mu mikino ibanza izajya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba
Igihugu cy’u Rwanda mu mupira w’amaguru cyazamutseho umwanya umwe ku rutonde ngarukakwezi kwa FIFA rwasohotse uyu munsi
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda mu bagore, ntiramenya niba izitabira CECAFA y’ibihugu izabera i Dar es Salam mu kwezi gutaha
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, arasaba abatuye n’abakomoka mu Karere ka Nyagatare gushyigikira ikipe yabo kuko aribwo izarushaho gukomera.
Rutahizamu wa APR FC wahagaritswe n’ikipe ye igihe kitazwi, yasabye iyi kipe n’abakunzi bayo imbabazi kubera amagambo aheruka gutangaza
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari igeze ku munsi wa kane, aho amakipe nka APR Fc na Rayon Sports zacyuye amanota atatu
Mu mukino usoje indi y’umunsi wa kane wa Shampiyona yabaye kuri uyu wa kabiri, Rayon Sports itsinze Bugesera ibitego 2-1.
Umukino uhuza abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino muri Basketball muri Amerika uzwi nka All-Star Game, ugiye kongera kubera mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu.
Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Jules Ulimwengu agiye kuyivamo, akerekeza mu ikipe yo mu Bushinwa ishobora kumutangaho Ibihumbi 50$