IPRC Tumba yatashye inyubako y’ikoranabuhanga y’icyitegererezo
Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, IPRC Tumba, ryatashye inyubako igizwe n’ibikoresho kabuhariwe mu ikoranabuhanga bizifashishwa mu ishami rishya rya Mechatronics.

Wari n’umwanya wo gufungura ku mugaragaro ishami rya Mecatronics rihuriza hamwe porogramu eshatu ari zo Mechanics Engineering, Ikoranabuhanga rya telecommunication na Electronics, bijyanye n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu nganda aho buri mwaka rizajya ryakira abanyeshuri 300.
Ni umuhango wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, wavuze ko iyo nyubako n’ibikoresho byayo bigezweho bije gufasha abanyeshuri kurushaho kwiga neza.
Ati “Ntabwo twari dusanzwe dufite inyubako nk’iyi ifite n’ibikoresho bigezweho, bivuze ko abanyeshuri biga muri iyi porogaramu ya Mechatronics bazajya basohoka bafite ubumenyi buhanitse, n’ibyo bakora bakazabikorana ubuhanga kuko bazaba bize neza. IPRC Tumba iraduha icyizere, kandi ibikoresho bihari bitugaragariza ko uwize hano wese azaseruka neza”.

Ni inyubako yubatswe ku nkunga ya Leta y’u Bufaransa binyuze mu Kigo cy’Iterambere cy’u Bufaransa (AFD), ku cyemezo cyafashwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron nyuma y’uko asuye u Rwanda muri 2021.
Iyo nyubako yuzuye, nyuma y’uko umuhango wo kuyitangiza wabaye ku itariki 24 Mutarama 2022, ahashyizwe ibuye ry’ifatizo aho Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yari ahagarariwe na Arthur GERMOND.

Kuri uyu munsi, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré yari ahibereye aho yavuze ko iki gikorwa cyatekerejwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza w’u Rwanda n’u Bufaransa, hanatezwa imbere ikoranabuhanga rigezweho mu gufasha inganda.
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yavuze ko uwo mushinga utarangiriye muri IPRC Tumba, kuko ugiye gukomereza mu yandi mashuri makuru y’Ubumenyingiro arimo IPRC Kitabi na IPRC Karongi.

Ni umushinga utanga icyizere ku banyeshuri biga muri IPRC Tumba, baba abiga muri Mechatronics ndetse n’abiga mu yandi mashami, aho izo mashini kabuhariwe na Laboratwari bizabafasha kuzamura urwego rw’ubuhanga mu byo biga.
Umunyeshuri witwa Ihimbazwe Fabrice yagize ati “Izi mashini duhawe twese hano mu kigo tuzazifashisha, turizera ko tuzakora ibishoboka tukabyaza umusaruro inganda, ibyo twakoraga mu gihe kirekire tukabikora neza kandi mu gihe gito”.
Mugenzi we witwa Ishimwe Dalia ati “Mu nzozi zanjye nahoze ntekereza kwiga ibintu bya tekiniki, ku bw’amahirwe nza kubyigira hano muri IPRC Tumba, none duhawe n’ibikoresho bihanitse mu ikoranabuhanga, nditegura kubibyaza umusaruro ngafasha u Rwanda gutera imbere”.

Dr. Mucyo Sylvie, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro mu Rwanda (RP), yavuze ko iyo nyubako ije gukuraho icyuho cy’ibyumba bike muri IPRC Tumba, no kongerera ubumenyi abanyeshuri bifashisha ibyo bikoresho bahawe, mu rwego rwo guteza imbere ubushobozi bw’inganda.
Ngo iryo shami rya Mechatronics, rije gukemura ikibazo cyakunze kugaragazwa n’abikorera kijyanye n’ubumenyi buke mu by’inganda, abanyeshuri bakaba baratangiye kuribyaza umusaruro aho bigishwa uburyo bwo guhanga imirimo bagahuzwa n’abikorera bagasangira ubumenyi mu rwego rwo gutanga ibisubizo ku bibazo bahura na byo mu nganda.
Dr Mucyo kandi yavuze ko ku bufatanye bwa IPRC Tumba n’u Bufaransa binyuze mu mushinga wa AFTER (Appui à la Formation Technique et l’Emploi à Rulindo), hatangwa amahugurwa ku barimu bigisha amasomo atandukanye mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Uba ari n’umwanya wo guhugura no kuzamura ubumenyi bw’urubyiruko rw’i Rulindo no mu mashuri ane yisumbuye yigisha imyuga n’ubumenyingiro ari yo APEKI, Bushoki TVET, Kinihira TVET na Buyoga TVET.
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ry’u Rwanda (RP) rifite abanyeshuri 10,239 aho ab’igitsina gore bangana na 23%.





Ohereza igitekerezo
|