Perezida Kagame yashyigikiye gahunda ya ’Connect Rwanda’, atanga telefoni 1500

Nyuma y’uko Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda asabye Perezida Kagame gushyigikira gahunda ya ’Connect Rwanda’ igamije ko buri Munyarwanda yatunga telefoni igendanwa ikoranye ikoranabuhanga rigezweho (smartphone), Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze telefoni z’ubwo bwoko 1500.

Mu kwezi k'Ukwakira 2019, ubwo Perezida Kagame yatahaga uruganda rwa Mara Phones
Mu kwezi k’Ukwakira 2019, ubwo Perezida Kagame yatahaga uruganda rwa Mara Phones

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019, Perezida Kagame yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ati “Nejejwe no gushyigikira gahunda ya connect Rwanda challenge, ntanga telefoni 1500 za MaraPhones zikorerwa mu Rwanda”.

Iyi mpano ya Perezida Kagame ije nyuma gato y’inkuru ya KTPress, yanditswe kuri iyi gahunda yo gushaka uko buri Munyarwanda yatunga Smartphone, ikaba yaratangijwe na kompanyi ebyri ari zo MTN Rwanda ndetse na Pascal Technology Ltd, kuwa gatanu tariki 20 Ukuboza 2019, zombi zikaba zaratanze telefoni ibihumbi 37, kandi zikaba ziteganya gutanga n’izindi muri 2020.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi, ari na we watangije iyi gahunda, yasabye Perezida Kagame, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula n’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Abaturage Maurice Toroitich kuyishyigikira no kugira impano batanga.

Mitwa Kaemba Ng’ambi, yagize ati “Hari icyo muzatanga muri connet Rwanda”?

Muri aba batatu basabwe gushyigikira gahunda ya connect Rwanda, Perezida Kagame ni we wahise agaragaza ko ayishyigikiye ndetse anatanga impano.

Kuri Perezida Kagame, iyi mpano irenze gutanga za telefoni, ahubwo kuri we ikaba uburyo bwo gushimangira akamaro k’ikoranabuhanga.

Ati “Smartphone ntizikwiye gufatwa nk’ibikoresho by’agaciro. Mureke twihe intego yo gukoresha smartphones mu buzima bwacu bwa buri munsi nk’igikoresho gifasha aAbanyarwanda kugera ku byo bashoboye”.

Mu Kwakira uyu mwaka, Mara Phones yatangije uruganda rukorera telefoni mu Rwanda, rufite agaciro ka miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika, rukaba ari rwo ruganda rwa mbere rukorera telephoni mu Rwanda no muri Afurika, umuhango wanitabiriwe na Perezida Kagame.

Mu rwanda, uru ruganda ruhakorera telefoni z’ubwoko bubiri, ari zo Mara X na Mara Z, zigura amadolari ya Amerika ari munsi ya 200, ni ukuvuga atageze ku bihumbi 200 by’Amanyarwanda.

Ibi bisobanuye ko niba Perezida Kagame yatanze Mara X 1500, zifite agaciro k’amadolari ya Amerika ibihumbi 300.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, yashimiye Perezida Kagame ku bwo gushyigikira gahunda ya connect Rwanda.

Yagize ati “Impano ya smartphones 1500 yatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Mwakoze gushyigikira gahunda ya connect Rwanda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka