Perezida Kagame yatashye uruganda rukorera telefone mu Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatashye ku mugaragaro uruganda rwa ‘Mara Phone’ rukorera telefone zigezweho (Smart Phones) mu Rwanda, rukaba ari rwo rwa mbere mu Rwanda ruzanye iryo koranabuhanga.

Urwo ruganda rwatashywe kuri uyu wa 7 Ukwakira 2019 ni urwa Mara Group, rukaba ruherereye mu gace kahariwe inganda (Kigali Special Economic Zone) mu karere ka Gasabo, kikaba ari igikorwa cyitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye haba mu nzego za Leta ndetse no mu bikorera.

Nyuma yo gutambagizwa urwo ruganda, Perezida Kagame yavuze ko umubare w’Abanyarwanda bakoresha Smart Phone ukiri hasi ari yo mpamvu ngo hagomba kubaho ibiganiro na rwo ku bijyanaye n’ibiciro.

Yagize ati “Abanyarwanda bakoresha Smart Phone ubu baracyari bake kuko bari hafi ya 15%, ariko turashaka ko biyongera. Ni yo mpamvu twifuza kuganira ku biciro ndetse n’ubwiza bw’izo telefone, bityo turebe uko icyo kibazo cyakemuka duhereye ku byo Mara Group yatangiye gukorera hano mu Rwanda”.

Ati “Kuza kwa telephone za Mara bizatuma Abanyarwanda benshi babasha gutunga telefone zigezweho. Izo telefone zifite garanti, kandi ku bazazigura bashobora kuzajya bishyura mu byiciro mu gihe cy’imyaka ibiri”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko Mara Phone ifite intego yo kuzajya yohereza hanze izo telefone za ‘Made in Rwanda’ biciye no mu karere u Rwanda ruherereyemo, ngo bikaba ari ibintu by’ingirakamaro.

Yanashimiye Mara Group kubera ubufatanye n’amashuri ndetse n’ibigo bihugura abakozi mu Rwanda, ku buryo bagira ubushobozi buhagije bubageza ku byo bifuza. Ngo ibyo bikaba ari urugero rwiza rw’ubufatanye hagati y’inganda na gahunda z’uburezi mu Rwanda.

Telefone zamuritswe zanatangiye kugurishwa ni Mara X, igura ibihumbi 120Frw ndetse na Mara Z, igura ibihumbi 175Frw. Izo telefone ngo zifite umwihariko w’uko ububiko bwazo butajya bwuzura kuko uruganda rwaguze umwanya kuri Google, ngo uwayiguze akaba nta kindi abazwa.

Urwo ruganda rukoresha abakozi benshi b’Abanyarwanda kandi ngo bazakomeza kwiyongera nk’uko byatangajwe n’umuyobozi warwo, Eddy Sebera.

Ati “Uru ruganda rukoresha Abanyarwanda bagera kuri 200 bahuguwe mu gihe cy’amezi ane kugira ngo bagere kuri ubwo bumenyi ariko turateganya ko bazaba 600. Ubu bafite abo bakorana bo hanze babamenyereza ariko intego ni uko mu gihe kiri imbere abakozi bose b’uruganda bazaba ari Abanyarwanda, bikaba ari ishema kuri twe”.

Arongera ati “Ubusanzwe mu Rwanda twaguraga telefone ziturutse mu Bushinwa n’ahandi, ikoranabuhanga bakoresha natwe turarifite kandi harimo n’akarusho. Nk’ubu muri telefone zacu harimo ikoranabuhanga ry’umutekano w’ibirimo ku buryo twakorana n’amabanki n’ibigo by’ubwishingizi nta mpungenge, byose kandi bikaba bikorwa n’Abanyarwanda”.

Izo telefone za Mara ngo zikorerwa mu Rwanda 100%, kuko kuva ku ntangiriro kugeza ishyizwe ku ikarito bikorerwa muri urwo ruganda, ndetse ngo hakaba harimo na Laboratwari izigenzura mbere y’uko zijya ku isoko.

Sebera yavuze kandi ko urwo ruganda rufite ubushobozi bwo gukora telefone 1000 ku munsi, ngo hakaba hari aho zigurishirizwa hatatu mu Mujyi wa Kigali ariko ngo bafite gahunda yo kuhongera hakaba ahantu umunani.

Amafoto: Look Africa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nibyagaciro kuba mara phone zikorerwa murwanda byaba byiza igiciro kigabanutse burimuntu akabasha kuyitunga

bayisenga philemon yanditse ku itariki ya: 3-03-2023  →  Musubize

nibyiza pee!! ariko igiciro kirahanitse cyane mugize neza nka teref
one nyine zikorerwa iwacu zajya kugiciro twese nkabaturarwanda twakizangamo

Murakoze!!

alias yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

nibyiza cyane ariko mugabanye igiciro buri munyarwandayibonemo

BAYISABE J DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

nibyiza cyane ariko mugabanye igiciro buried munyarwandayibonemo

BAYISABE J DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka