Tecno Mobile yashyize ku isoko telefone igezweho ya Camon 19

Tecno Mobile yashyize ku isoko telefone igezweho yo mu bwoko bwa Camon 19, ifite ubushobozi bwo gufata amafoto n’amashusho bitandukanye n’izindi telefone zo muri ubwo bwoko.

Nyuma y’igikorwa cyo kumurika iyi telefone cyabereye mu Mujyi wa New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika tariki 16 Kamena 2022, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, igikorwa cyo kumurika Camon 19 cyabereye i Kigali mu Rwanda, mu rwego rwo kwereka abakiriya ba Tecno by’umwihariko abo mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari telefone igezweho ya Tecno.

Ubusanzwe Tecno igira ibyiciro bitandukanye bya telefone bitewe n’amikoro y’umuntu, aho icyiciro cya mbere kigizwe n’izitwa Phantom X, hagakurikiraho ikirimo izitwa Camon, hakaza Spark, n’ikindi cyitwa Pop.

Akarusho ka telefone ya Camon 19 ni amashusho (Camera), ifata yaba nijoro cyangwa ku manywa, kuko ibyo ifotoye byose bigaragara kandi neza, nk’uko Didier Dushime, ushinzwe imenyekanishabikorwa no guteza imbere ibijyanye n’ubucuruzi muri Tecno Rwanda abisobanura.

Ati “Iyi Camon 19 isohotse ifite camera ifotora neza ku manywa, igafotora na neza nijoro. Aho waba uhagaze hose ikwereka neza ibikuri inyuma no ku ruhande, ntibize kwa ku kundi ngo hagaragare mu maso gusa ibindi bice ntibigaragare. Iyo tekinoloji Tecno yayifatanyije na Samsung, ni LGBW, iyo “White” ni yo Tecno yongeyeho ku bufatanye na Samsung, ikaba ari yo tekinoloji igezweho”.

Kubera uko ikoze, byatumye Camon 19 ihabwa igihembo cya “IF Award” muri uyu mwaka wa 2022, ikaba iri mu byiciro bine, birimo Camon 19, Camon 19 Pro, hamwe n’izindi zikoresha tekinoloji ya 5G zirimo Camon 19 na Camon 19 Pro.

Aganira n’itangazamakuru nk’umuhanzi watoranyijwe kuzajya yamamaza ubu bwoko bwa telefone ya Tecno bugezweho, Yvan Buravan yavuze ko mbere yo gukorana na bo yabanje kureba iyo telefone na we agasanga iri ku rwego rwiza.

Yvan Buravan
Yvan Buravan

Yagize ati “Bazanye telefone nziza, nabanje kuyireba mbere yo kwemera ko dukorana, nsanga ifite ubuziranenge. Abantu bose ndayibashishikariza yitwa Tecno Common-19, niba ugira ngo ndakubeshya ugende ku mbuga nkoranyambaga zanjye zose nshaka kubereka ibintu mfite”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, witabiriye umuhango wo kumurika Camon 19, yavuze ko u Rwanda rushyize imbere gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga, kuko ubu serivisi zirenga 100 zishobora gutangwa ari ryo rifashishijwe, mu rwego rwo korohereza abazishaka.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa

Ati “U Rwanda rwashoye atari macye mu kugeza ku barutuye ikoranabuhanga rya 4G mu bice bitandukanye by’Igihugu, mu rwego rwo kugira ngo abantu bashobora koroherwa no gukoresha ikoranabuhanga, nubwo hari aho bikirimo kunozwa kugira ngo bishobore kugera kuri bose by’umwihariko mu bice by’icyaro”.

Tecno Rwanda ifite amaduka agera kuri 300 mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho yafashije abiganjemo urubyiruko bagera ku 1300 kubona akazi, bakaba bamaze imyaka igera kuri 12 bakorera mu Rwanda.

Ibiciro by’iyi telefone bigiye bitandukanye bitewe n’akarusho ka buri telefone:

CAMON19 (128GB+4): 177,000RWF
CAMON19 (128GB+6): 229,00RWF
CAMON19 PRO 5G (256GB+8): 371,900RWF
CAMON19 PRO Neo: 299,000RWF

Jiaxin Wang wo muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda na we yitabiriye iki gikorwa
Jiaxin Wang wo muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda na we yitabiriye iki gikorwa

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka