I&M Bank igiye gutangira gukoresha mVisa
Banki ya I&M Bank igiye gutangiza uburyo buzwi nka mVisa bukoresha telefoni mu guhererekanya amafaranga no kwishyura serivisi zitandukanye. Ubu buryo buzakoreshwa no ku bindi bigo bitari amabanki mu rwego rwo koroshya ihererekanya mafaranga.
Ubu buryo buzatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’iki cyumeru, buzakoreshwa n’ibigo bizaba byasabye kubujyamo kugira ngo borohereze abakiliya babo n’ababagana, nk’uko Christian Bwakira, uhagarariye mVisa mu Rwanda yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 19/06/2014.

Yagize ati “Twishimiye n’intera tugezeho yo guhererekanya amafaranga twifashishije ikoranabuhanga rya mVisa mu Rwanda. Ubu buryo bwagezweho hifashishishwe telefoni bubaye impamo kandi tukaba twizera ko buzakurura ibigo bizatwiyungaho ndetse n’amabanki kuko abiri yamaze kwifatanya natwe.”
Uburyo bwa mVisa bwemerera umuntu wese uburimo gukoresha amafaranga y’umukozi wa mVisa aho yaba ari hose n’ubwo yaba akorana n’ikindi kigo umukiliya atabarizwamo. Abanyamabanki cyangwa ibigo bitari amabanki nka za microfinance ndetse n’ibigo by’itumanaho byose ntibihejwe muri mVisa.

I&M Bank Rwanda yahoze yitwa BCR (Banque Commerciale du Rwanda) ikaba ifite imari ibarirwa muri miliyoni 186 z’amadolari ya Amerika. Iyi banki ifite gahunda yo gukorana n’ibigo by’imari biciriritse n’abantu bikorera ku giti cyabo.
Uretse I&M Bank uburyo bwa mVisa busanzwe bukoreshwa na Banki ya Kigali (BK).
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ubu buryo nibwiza bujye bukenewe
ibi ni sawa kabisa, reka iri koranabuhanga rije ridufashe gukomeza gukataza mu iterambere