Hakozwe porogaramu yorohereza abifuza kumva indirimbo z’Abahanzi Nyarwanda
Abasore babiri b’Abanyarwanda, Theophile Nsengima na Anselme Mucunguzi, bakoze progaramu (Application) bise “Yoyote” ifasha abantu kumva indirimbo Nyarwanda kuri telefoni bifashishije internet.
Bavuga ko iki gitekerezo bakigize kubera byabagoraga kubona indirimbo Nyarwanda kuri interineti, kuko hari uburyo bwo gukoresha Google na Youtube gusa ariko na bwo bigasaba inzira ndende cyangwa internet yihuta.
Gusa, ngo izo ndirimbo akenshi ntizumvikana neza, ugasanga izo mbuga zifite ibindi bibazo bituma utumva indirimbo neza.
Ibyo bigakubitiraho ko n’iz’abahanzi bakizamuka bigorana kuzibona cyangwa bigatwara umwanya, nk’uko Nsengimana abitangaza.
Agira ati “Byakundaga kutubabaza gushaka indirimbo Nyarwanda kuri interineti ntituyibone. Ni ho twakuye igitekerezo cyo gukora Yeyote.”
Avuga ko babinyujije muri sosiyete bashinze ya Yeyote Music Ltd ifite intego yo gufasha abantu kubona indirimbo Nyarwanda kuri interineti mu buryo bworoshye, hifashishijwe porogaramu ya Yeyote iboneka kuri Google Play muri telefoni zizwi nka “Smart phones.”
Ati “Ubu intego yacu ni ugukorana n’abahanzi maze indirimbo Nyarwanda zose zikaboneka muri Yeyote, abantu bakabona indirimbo bifuza nta mwanya babanje guta kandi bizeye ko ziracuranga neza.”
Iyi porogaramu yatangiye kuboneka kuri telefoni zikoresha Google Play, ngo izaba yoroheye uyikoresha ku buryo ushaka indirimbo y’umuhanzi utazi izina ryayo usabwa kwandikamo izina rye gusa ahabugenewe.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
muduhe indirimbo
ios ntago ibaho
Woba Ukoze
Dufite ibyo gukora n’ubumenyi bwinshi,ni uko tubura ubufasha.
Erega tubura inkunga(abana ba banyarwanda) nahubundi ibitekerezo turabifite