Abakoresha MTN Mobile Money bashobora kubikuza amafaranga bakoresheje ATM
Sosiyete y’itumanaho ya MTN yumvikanye na Banki za KCB na I&M Bank (yahoze yitwa BCR), ko umuntu ufite telefone irimo amafaranga kuri mobile money, ubu ashobora kuyabikuza yegereye icyuma gitanga amafaranga (ATM) cya I&M; ndetse akaba anashobora kohereza no kubikuza amafaranga kuri konti za KCB.
Kuri ubu umukiriya wa banki ya KCB ndetse n’ufite mobile money bungutse ahandi (ku byuma bya I&M) bazajya babikuriza amafaranga yabo; hatari ku bakozi ba banki cyangwa abatanga amafaranga ya mobile money gusa; kandi kubitsa no kubikuza kuri KCB nabyo bikaba byarushijeho koroha, nk’uko impande zose z’abagiranye amasezerano zabyishimiye.
“Ni uburyo bwo korohereza abifuza kubona amafaranga yabo igihe icyo ari cyo cyose”, nk’uko Umuyobozi ushinzwe imicungire y’ubucuruzi muri MTN, Norman Munyampundu yabitangaje, nyuma y’amasezerano yahuje MTN, KCB, I&M Bank n’ikigo gishinzwe iby’amakarita ya ATM cyitwa RSwich kuri uyu wa 17/7/2014.


Uwifuza gukoresha izi servisi akanda *182#, mu mahitamo menshi telephone imuha, agakanda ahanditse servisi za banki, agahitamo ATM niba yifuza kubikuza amafaranga ku cyuma kimwegereye; agashyiramo umubare w’ibanga yandikishije, icyuma kigahita gisohora amafaranga yasabye.
Iyo ari uwifuza kubitsa kuri konti ya KCB cyangwa kubikuza amafaranga ayashyira kuri mobile money ye, nabyo telephone ye irabimwereka.
Iri koranabuhanga mu by’imari ngo rigiye guhesha benshi imirimo kandi bikazagabanya ibibazo biba mu gutwara amafaranga mu ntoki, nk’uko umuyobozi muri KCB, Maurice Toroitich yabyishimiye.
Anand Sanjeev uyobora I&M Bank, yashimangiye ko Abanyarwanda benshi bazarushaho kwitabira servisi z’imari mu gihe bazaba bazibonamo inyungu.
MTN n’ikigo cya Rswich (gitanga servisi za ATM), byizeza ko guhuza servisi ya mobile money na ATM cyangwa ubundi buryo bwo guhererekanya amafaranga, bigiye gukomereza mu zindi banki zikorera mu Rwanda.

MTN ivuga ko ubu imaze kugira abakoresha mobile money bagera kuri miliyoni 1.7 , aho ngo babashije guherekanya amafaranga arenga miliyari 87 kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa gatandatu k’uyu mwaka; bakaba barakoresheje iyi servisi mu kwishyura ubwishingizi, kugura umuriro w’amashanyarazi n’ama inite yo guhamgara.
Iyi sosiyete y’itumanaho ikaba kandi ngo irimo kumvikana n’amahoteli, kugirango habeho kwishyurana umuntu atiriwe afata amafaranga mu ntoki, nk’uko Munyampundu yabitangaje.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi ni byiza cyane kuko bigiye kurushaho gufasha abaturage batiriwe bajya mu banki aho batondaga umurongo cg se gahunda zabo zigapfa