Abafatabuguzi ba MTN ngo babangamiwe n’indirimbo n’ubutumwa bohererezwa muri telefoni batabisabye

Bamwe mu bafatabuguzi ba sosiyete y’itumanaho ya MTN bo mu karere ka Kayonza bavuga ko babangamirwa n’indirimbo zizwi ku izina rya Caller Tunes zumvwa n’umuntu ubahamagaye, bitewe n’uko izo ndirimbo baba batarazisabye kandi rimwe na rimwe ngo ntibamenya ko zahujwe n’imirongo [nomero] bakoresha.

Bene izo ndirimbo ngo zibangamira bamwe mu bafatabuguzi ba MTN cyane cyane abageze mu zabukuru, kuko ngo usanga zidahesheje agaciro umubyeyi wuzukuruje cyane cyane iyo abana cyangwa abakwe be bamuhamagaye nk’uko Agnes Umutoni wo mu murenge wa Murundi abivuga.

Agira ati “Nk’ubu baratwohereza indirimbo zirimo urukundo ngo ndagukunda ku mugaragaro, nzagukunda bose babibona, n’umwana araguhamagara akakubaza niba iyo ndirimbo ari wowe wayishyizemo, umugabo wa we yaba afite amahane bikaba ikibazo. Nk’ubu hari uwo nzi waraye atonganye n’umugore we amubwira ngo niba unkunda nkunda neza ariko ubivane muri telefoni”.

Rugimbana Antoine we agira ati “Hari indirimbo ziza wajya kumva ukumva ngo ndagukunda ndagukunda ndagukunda… nk’ubu pasitoro iyo ampamagaye iyo ndirimbo iraririmba. Ngaho kubwira pasitoro cyangwa bishop [musenyeri] nkamubwira nka maraya wanjye, urumva bidakojeje isoni?”

Umutoni avuga ko sosiyete ya MTN ikwiye kujya yitondera kohereza bene izo ndirimbo muri telefoni z’abafatabuguzi ba yo kuko hari abo zitera ibibazo. Ati “Twe twabasaba nk’ababyeyi kujya bitondera kohereza biriya bintu kuko babyohereza umuntu w’umumama wubatse, umwana we yamuhamagara, umwuzukuru, umukwe, bikaba ikibazo”.

Uretse za caller tunes bamwe mu bafatabuguzi ba MTN bavuga ko zibabangamiye banavuga ko hari n’ubutumwa bugufi iyi sosiyete y’itumanaho yoherereza abafatabuguzi ba yo, kandi na bwo ugasanga ngo burimo amagambo adahesheje agaciro umuntu mukuru nk’uko Rugimbana akomeza abivuga.

“Iby’urukundo: Ikintu cya mbere ku mugabo ufite umugore, ku musore ufite umukunzi ni ukumenyana neza uko abagore muri rusange bateye” Ubu ni bumwe mu butumwa bugufi uyu musaza yadusomeye avuga ko yoherejwe na MTN.

Avuga ko bitewe n’uko aho aba hataba amashanyarazi kandi agakenera kujya gusharija telefoni ye ahantu hari umuriro bimutera isoni, kuko ngo atiyumvisha uburyo umuntu ubonye bene ubwo butumwa muri telefoni ye amufata. Ati “Nk’ibyo bimariye iki? Nkanjye rero w’umusaza ndi n’umurokore, ibyo binkoza isoni. Nk’iyo ngiye gusharija telefoni bakabisangamo sinzi ukuntu banyita”.

Ubuyobozi bwa sosiyete ya MTN ntibwemeranya n’ibyo bamwe mu bafatabuguzi ba yo bavuga ku bijyanye n’iyo serivisi ya Caller Tunes. Asubiza kuri ibi bibazo Teta Mpyisi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri MTN mu nyandiko ngufi yatwohereje yavuze ko nta ndirimbo y’umuhanzi bigeze bashyira muri telefoni y’umufatabuguzi ngo ayikoreshe nka caller tune kandi atayisabye.

Yavuze ko indirimbo yumvikanye muri telefoni z’abafatabuguzi batayisabye ari iyamamazaga serivisi ya Mobile Money mu bijyanye no kugura umuriro w’amashanyarazi no guhererekanya amafaranga, kandi ngo hari uburyo bwateganyijwe bwo kuyivamo ku buryo umuntu byabangamira yayikuramo.

Ku bijyanye n’ubutumwa bugufi bamwe mu bafatabuguzi bavuga ko bohererezwa bukababangamira, uwo mukozi mu nyandiko yatwohereje yavuze ko ubwo butumwa atari ubwa MTN, ahubwo ngo buba bwavuye mu bafatanyabikorwa b’iyi sosiyete kandi ngo ni serivisi umukiriya ajyamo abishatse kuko badapfa kubwohereza umuntu ubonetse wese.

Ati “Ubwo butumwa ntabwo ari ubwa MTN. Muri make abakiriya bitiranya ibyavuye kuri MTN n’abandi bafatanyabikorwa, icyongeyeho izo ni serivise umukiriya ajyamo abishaka akiyandikisha, ntabwo bapfa kubyohereza ku muntu ubonetse wese.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yewe M T N Yatuyobeye Nkubu Ndashyiramo Unite Z’ijana Ntahita Nzikoresha Muminota Mike Nkabona Hasigaye Amafranga 15 Kdi Ntamuntu Nahamagaye Nabaza Kuri M T N Bakampa Indirimbo Ngo Ntegerez’umpfasha Bugacya Bukira None Iyi Care Batanga Iratuganishahehe?? Mwangira Namaki? Aho Sukuririmba Tubivemo Ubwa Meroudi? Ndetse Nabandi Bahanzi?

Niyonsaba Aloys yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Oya ahubwo twagakwiye no kubahwa. Uraba uri mu byawe message 10 zikurikiranye zikaza. Uraba wibereye mu masengesho ukumva ururirimbo rwa Satani ruraje n’ibindi!

- yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

duhaze message zanyu za buri munsi zidafite umumaro ndetse nizo ndirimbo zanyu muduhe amahoro turayashaka!!!!!!!!!!!!!!

kalisa yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka